RDC: Barindwi baguye mu mpanuka ya Gari ya moshi

8,449
Kwibuka30

Abagera kuri barindwi baguye mu mpanuka ya Gari ya moshi yari itwaye ibicuruzwa mu burasirazuba bw’amajyepfo ya Repubulika ya Demokarasi ya Kongo.

Iyi mpanuka yabereye mu cyaro cya Buyofwe mu ntara ya Lualaba, ubwo iyi Geri ya moshi yataga inzira.

Ni impanuka ya kabiri ibereye muri ako gace mu gihe cy’ibyumweru bibiri.

Kwibuka30

Mu kwezi gushize indi mpanuka ya Gari ya moshi yabaye mu kwezi gushize itwara ubuzima bw’abantu 75, abagera ku 125 barakomereka.

Minisitiri w’umutekano muri Lualaba, Deoda Kapenda, yabwiye ibiro ntaramakuru AFP ko abantu barindwi aribo baguye muri iyi mpanuka, 14 bagakomereka bikomeye.

Yavuze ko imibare ishobora kuzamuka bitewe n’uko hari abantu bafatiwe mu byuma by’iriya Gari ya moshi, itsi ry’ubutabazi ryageze aho byabereye ngo ribafashe.

Iyi Gari ya moshi yavaga i Teke muri Lualaba yerekeza i Kananga mu ntara ya Kasai nk’uko byatangajwe n’umwe mu bayobozi ba Kompanyi ya gari ya moshi muri ako gace.

Comments are closed.