Gicumbi: Yaje aje gukiranura umukazana we abigenderamo ahasiga ubuzima ariwe

8,132
Ni iyihe ntandaro y'ubwiyongere bw'ubwandu bwa COVID19 i Gicumbi?

Umugabo w’imyaka 32 wo mu murenge wa Kageyo, Akagali ka Muhondo, Umudugudu wa Kagwa akurikiranyweho kwicwa nyina umubyara w’imyaka 52, nyuma yo gukina ikiryabarezi.

Intandaro y’ ikibazo ngo ni amafaranga 1500 umugore yari yahaye uyu mugabo, undi akayajyana gukina ikiryabarezi. Umugabo yatashye amafaranga yayamaze, umugore amubajije aho ari baratongana nyina aza gutabara, aribwo umuhungu we yamwiyiciraga.

Byabaye mu masaha ya saa tatu z’ijoro kuwa Kane tariki 18 Kanama 2022.

Umwe mu baturanyi b’uyu muryango yagize ati “Uyu mugabo yatashye nimugoroba, aza ari kubaza umugore we amafaranga 1500 yari yamusigiye, mu gihe umugore yari atarayamuha babanza gutongana cyane, nibwo nyina yaje kubakiza”.

Yongeraho ati “Umubyeyi yumvishe bari gutongana cyane ndetse umugabo ashaka gukubita umugore we isuka, nibwo yaje yihuta amubuza kurwana, umugabo umujinya uramwica ahita afata ya suka ayikubita nyina mu mutwe inshuro eshatu ,niko guhita ashiramo umwuka.”

Undi muturanyi w’uyu muryango yavuze ko uwo mugabo yari asanzwe agira amahane ku buryo n’abaturanyi bamutinyaga.

Ati “N’ubusanzwe ntabwo ajya aseka, ubundi twamwise Ruburi kuko agira amahane, akunze gushwana na nyina ashaka ko amuha ku mitungo. Yamaze guhondagura umugore we ingumi nyinshi mu maso, nyina aje gukiza niko guhita amukubita isuka kuko nawe basanzwe bapfa amasambu”.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kageyo, Gahano Rubera Jean Marie Vianney yemeje aya makuru, avuga ko uwo muryango wari isanganywe amakimbirane.

Ati “Intandaro y’ikibazo ni amafaranga umugore we yahaye umugabo ayajyana mu kiryabarezi, amuha 500 bwa mbere kirabanza kirayarya, nyuma umugabo aragaruka amwaka andi arongera amuha 1000 kirayarya, nimugoroba batashye nibwo umugore yamubajije ati, ese turarya iki ko amafaranga wayajyanye mu kiryabarezi? Umugabo aramukubita cyane mu maso, nyina aje gukiza nawe amukubita isuka mu mutwe ahita apfa”.

Ukurikiranyweho icyaha cyo kwica nyina umubyara abaturage bavuga ko atari ubwa mbere yari abitekereje, kuko hari igihe yaje mu rugo ashaka kumwica n’ubundi asanga adahari, asiga yishe ihene amuziza ko yari yagurishije umurima.

(Src:Igihe)

Comments are closed.