Leta ya Uganda yakuyeho pasiporo ya CHARLOTTE ushinzwe diplomasi muri RNC
Leta ya Uganda yongeye itera intambwe mu gushyira mu bikorwa ijyanzuro ya Luanda, ikuraho pasiporo ya CHARLOTTE MUKANKUSI ushinzwe dipolomasi muri RNC
Mu ijoro ryo kuri uyu wa kane nibwo ministeri y’ububanyi n’amahanga yandikiye ministeri y’ububanyi n’amahanga y’u Rwanda imenyesha ko yakuyeho pasiporo ya Madame MUKANKUSI CHARLOTTE, umugore ushinzwe dipolomasi mu ishyaka rya RNC rikorana na KAYUMBA NYAMWASA, ibi bikozwe umunsi umwe mbere y’uko Ba Prezida PAUL KAGAME na Prezida YOWERI KAGUTA MUSEVENI bahurira mu Karere ka Gicumbi ku mupaka w’u Rwanda na Uganda mu bikorwa byo gushakira umuti ibibazo bino bihugu bimaze igihe kitari gito.
MUKANKUSI CHARLOTTE NI MUNTU KI?
MUKANKUSI CHARLOTTE ni umunyarwandakazi wavukiye I Mbarara mu gihugu cya Uganda mu mwaka wa 1970, yakoranya n’umuryango wa FPR Nkotanyi ndetse anahabwa umwanya ukomeye mu biro bya ministre w’intebe muri guverinoma y’ubumwe bw’Abanyarwanda, nyuma yaje koherezwa i Delhi mu Buhinde kungiriza KAYUMBA NYAMWASA wari wagizwe ambasaderi wa mbere w’u Rwanda mu Buhinde mu mateka y’u Rwanda. Nyuma yaho KAYUMBA NYAMWASA afashe inzira yo kwitandukanya n’umurongo w’igihugu, agahitamo guhungira muri Afrika yepfo, Madame CHARLOTTE MUKANKUSI nawe yahise amukurikira mu y’ubuhingiro ahita ahabwa umwanya w’ushinzwe igisata cya diplomasi mu ishyaka bahise bashinga rya RNC. Nk’abandi badiplomates, MUKANKUSI CHARLOTTE yari afite pasiporo ya Diplomatic passport, ariko imaze gushira, Leta y’u Rwanda ntiyongereye iyo pasiporo kuko yari amaze guhitamo umurongo wo kurwanya Leta.
MUKANKUSI CHARLOTTE WA RNC NA UGANDA
MUKANKUSI Charlotte yakomeje gukoresha ibyangombwa nk’umunyarwanda uba muri Uganda, ndetse akagera inshuro nyinshi mu gihugu cya Uganda gukangurira Abanyarwanda kujya muri uwo mutwe wa RNC ufatwa nk’umutwe w’iterabwoba na Leta ya Kigali. Madame MUKANKUSI wa RNC yakiriwe anabonana inshuro ebyiri zose na Prezida wa Uganda Yoweri Kaguta MUSEVENI amuganiriza ku migabo n’imigambi ya RNC ndetse na Prezida abizeza ubufasha mu gihe biri ngombwa, mu mwaka wa 2019, Madame MUKANKUSI Charlotte yahawe pasiporo nshya na Leta ya Uganda nk’umunya Uganda usanzwe, icyo ikintu cyamufashije gutemberera muri icyo gihugu mu bikorwa byari bigamije ubukangurambaga no kwimenyekanisha.
Mu nama yari iherutse guhuza intumwa za Uganda n’u Rwanda, kugira ngo amahoro agerweho, Leta ya Kigali yari yasabye Uganda kwambura Madame CHARLOTTE pasiporo imwemerera gukora urujya n’uruza muri icyo gihugu cya Uganda, none byaraye bikozwe. Twibutse ko mu minsi ya vuba ishize, Uganda imaze kurekura Abanyarwanda bari bafungiye muri za Gereza zo muri icyo gihugu bagera kuri 22, mu gihe u Rwanda narwo rwari rwakuriyeho ibirego bamwe mu Bagande bari bafungiye mu Rwanda.
Comments are closed.