Umugore yakatiwe igifungo cya burundu nyuma guhamwa n’icyaha cyo gusambanya umuhungu
Uru rukiko rwasomye icyemezo cyarwo mu cyumweru gishize tariki 28 Nzeri 2022, rwateye utwatsi ubujurire bw’uyu mugore umaze kujurira ubugirakabiri dore ko n’Urukiko Rukuru rwari rwabuteye utwatsi muri 2021.
Uyu mugore wahamijwe gusambanya umwana w’umuhungu w’imyaka 12 y’amavuko, yatawe muri yombi nyuma yuko nyina w’uyu mwana ndetse n’inshuti ye, bamuteze umutego, bagafata amashusho agaragaza uyu mugore ari gusambanya umwana we bakoresheje telefone,
Uyu mutego wo gufata aya mashusho, wakozwe nyuma yuko uyu mwana abwiriye umubyeyi we ko uwo mugore amaze imyaka itatu amusambanya kuva muri 2019.
Uyu mugore ubwo yajuriraga, yavugaga ko Ubushinjacyaha bwashingiye ku bimenyetso bishidikanywaho ndetse ko n’uwo mwana akurikiranyweho gusambanya, bitigezege bigaragazwa ko imyaka 12 ari yo afite koko.
Ubushinjacyaha bwo bwagaragazaga ko umubyeyi w’uwo mwana ari we mutangabuhamya w’ibanze wiboneye uyu mugore asambanya umwana we.
Ubushinjacyaha kandi bwavuze ko ubwo uyu mwana w’umuhungu yasambanywaga n’uwo mugore, yari afite imyaka 12 y’amavuko.
Mu gufata icyemezo, Umucamanza yavuze ko ibyatangajwe n’uruhande rw’uregwa n’abamwunganira, bidafite ishingiro bityo ko icyemezo cyafashwe n’Urukiko kigomba kugumaho.
Comments are closed.