Valentine uzwi nka “Dorimbogo” yahakanye amakuru yavugaga ko atwite

8,914

Vava wameyekanye cyane nka Dorimbogo kubera indirimbo ye, yamaganye amakuru amaze avuga ko uno mukobwa yaba atwite.

Biragoye muri iyi minsi kubona hari umuntu utazi indirimbo “Dore imbogo”, ni indirimbo yaririmbwe n’umukobwa witwa Nyiransengiyumva Valentine Vava benshi bakamwita Dorimbogo kubera nyine iyo ndirimbo, ni umukobwa watigishije imbuga nkoranyambaga mu minsi ishize ku buryo byari bigoye kumara iminsi ibiri utamubona kuri za chaines za tereviziyo zo kuri “youtube”, yewe usibye no kuri za Youtube, uwo mukobwa yagiye atumirwa no ku maradiyo atandukanye harimo n’igitangazamakuru cya Leta.

Uyu mukobwa rero mu minsi ya vuba ishize, yavuzweho kuba ashobora kub aatwite, benshi bakabishingira ku ngano asigaye afite, abandi bakavuga k n’umubiri we wahindutse ubona asigaye atukura kuruta uko yaje asa ubwo yavaga iwabo mu Karere ka Nyamasheke.

Mu kiganiro yaraye akoranye na XLARGE, uyu mukobwa yanyomoje iby’ayo makuru, avuga ko adatwite, ndetse ko hari abantu bagiye bamuvugaho ibintu byinshi bitandukanye kandi bibi bishakira gusa icyo we yise “agatwiko”

Yagize ati:”Kugeza kuri iuyi saha jyewe ntabwo ntwite, umuntu atwita iyo hari umugabo yabonanye nawe mu buryo bw’imibiri, jyewe rero ntabwo byambayeho na gato, hari ababikora benshi bishakira agatwiko, ariko ukuri ni uko jyewe Valentina ntatwite inda y’uwo ariwe wese

Asubiza ikibazo cy’ukuntu asigaye agaragara abyibushye akaba ari nacyo bamwe bagenderaho bavuga ko yaba atwite, yavuze ko kuva yabona akazi kuri Gift Restaurent asigaye arya neza agahaga, bikagaragarira ku nda, bityo abantu bakaba bakeka ko atwite, yagize ati:”…jyewe nkora kuri gift, baratugaburira tukarya tugahaga neza, hari ubwo rero bihita bigaragarira ku nda, ariko ntabwo ntwite rwose

Vava yakomeje avuga ko kuba yaratukuye ari uko amaze igihe atari mu cyaro aho yakoraga akazi kameze nk’ak’uburetwa karimo imirimo y’ubuhinzi, gukuka, n’ibindi, kuba atakibikora ubu akaba aribyo bituma acya birenze uko yari ameze mbere.

Uyu mukobwa aravuga ko usibye indirimbo ya Dore Imbogo abantu batavuzeho rumwe, ari gutegura n’izindi harimo n’iz’amatora ndetse n’iyo yahimbiye umujyi wa Kigali kandi ko zose ateganya kuzushira hanze mu minsi ya vuba.

Comments are closed.