Papa Francis yagiriye inama abapadiri n’ababikira bareba firime za ’porno’
Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku isi, Papa Francis w’imyaka 85, yeruye ko abapadiri n’ababikira nabo bareba amashusho y’urukozasozi azwi nka pornographie, ariko ashimangira ko ari mabi ko kandi bica intege umutima wa gipadiri.
Ku wa Mbere i Vatican, nibwo Papa Francis yagiranye ikiganiro n’abantu batandukanye, barimo abapadiri n’abiga mu iseminari, bitegura kwiha Imana.
Muri icyo kiganiro, Papa yabajijwe uburyo ikoranabuhanga n’imbuga nkoranyambaga by’umwihariko, byagira uruhare mu “gusakaza ibyishimo byo kuba abakristu”.
Yagiriye inama abo baganiraga kwirinda kubikoresha mu buryo baba imbata zabyo, ko abantu benshi babyishoyemo ndetse n’abapadiri n’ababikira.
Inyandiko y’ibyaganiriweho yashyizwe hanze na Vatican kuri uyu wa Gatatu, igaragaza ko Papa yanakomeje abwira abo baganiraga ingingo ahamya ko bazi neza ibijyanye na mashusho yurukozasoni akwirakwizwa mu ikoranabuhanga.
Ati “Buri wese muri mwe atekereza, yarebye cyangwa yagize igishuko cyo kumva yareba poronogarafi zo kuri internet. Ni ikibazo abantu benshi bafite, abalayiki benshi b’abagabo cyangwa abagore, ndetse n’abapadiri n’ababikira.”
“Kandi ntabwo ndimo kuvuga poronogarafi zishingiye ku cyaha nko guhohotera abana, aho ubona bahohoterwa imbonakubone – ibyo ni ukurengera, ahubwo ndavuga poronogarafi zisanzwe.”
Yasabye abari bamuteze amatwi gusiba ibintu byose by’urukozasoni usanga bafite muri telefoni zabo, kugira ngo “utagendana ikigeragezo mu ntoki zawe.”
Yakomeje ati “Ndababwiye, ni ikintu gica intege roho yawe. Kinaniza roho. Shitani yinjirira aho ngaho: ica intege umutima wo kwiha Imana.”
Papa Francis anaheruka kwamagana poronogarafi, aho muri Kamena yavuze ko ari “igitero cyagabwe ku gaciro k’abagabo n’abagore”, asaba ko zakwemezwa nk’ikibazo cyugarije ubuzima rusange.
(Habimana Ramadhan)
ReplyForward |
Comments are closed.