Sudani: Umugore aratabarizwa mbere yo guterwa amabuye ngo apfe.

6,269
Kwibuka30

Ibikorwa byo kurengera umugore ukomoka muri Sudan, wahanishijwe kwicwa atewe amabuye kugeza apfuye nyuma yo guhamywa icyaha cy’ubusambanyi biri gukomwa mu nkokora n’uko nta nzego zibishinzwe ziri mu gihugu.

Hashize umwaka Sudani iyobowe n’itsinda rya gisirikare nyuma ya Coup d’Etat iherutse kuba muri iki gihugu.

Amajwi ari kuzamurwa na benshi avuga ko urubanza rw’uwo mugore w’imyaka 20 rutanyuze mu mucyo bityo akwiye kurekurwa.

Umwe mu bayobozi muri guverinoma yemeye ko urubanza rwe rwari nk’urwenya ariko akomeza agira ati “nta minisitiri uhari ushobora kumurengera ngo asabe ko arekurwa.

Kwibuka30

Uwo mugore ukiri muto ariko watandukanye n’umugabo bari barashakanye mu 2020 agasubira kuba mu muryango w’iwabo yaje gushinjwa ubusambanyi n’uwahoze ari umugabo we nyuma y’umwaka batandukanye.

Yahamijwe icyo cyaha muri Kamena uyu mwaka n’urukiko rwo mu mujyi wa Kosti rwo muri leta ya White Nile.

Ubujurire bwe bwarumviswe, isomwa ry’urubanza rikaba ritegerejwe.

Sulaima Ishaq, ukuriye ishami rishinzwe kurwanya ihohoterwa rikorerwa abagore muri minisiteri y’iterambere ry’imibereho myiza, yabwiye BBC ko yasabye abayobozi mu Murwa Mukuru, Khartoum ko urubanza rwe rwabayemo amanyanga ariko ko kuba nta baminisitiri bahari byagoranye ko byakirwa.

(Inkuru ya HABIMANA Ramadhan)

Leave A Reply

Your email address will not be published.