Gen Mugabo yategetse ko abatutsi b’i Masisi bakusanyirizwa mu mashuri na za Kiliziya utahabonetse akicwa

5,671

Gen de Bde Hassan Mugabo wa FARDC  ukuriye ingabo muri Teritwari ya Masisi, yategetese ko Abaturage bo mu bwoko bw’abatutsi bakusanyirizwa mu bigo by’amashuri,amavuriro na Kiliziya utabikoze afatwe nk’umurwanyi wa M23 ashakishwe yicwe.

Kuva mu ntangiriro z’iki  cyumweru, Gen Hassan yategetse ko Abatutsi bose batuye i Masisi bakwihutira kujya mu bice bihurirwamo abaturage benshi birimo Insengero, amashuri n’amavuriro, yemeza ko utabikora agomba guhigishwa uruhindu akicwa nk’umurwanyi wa M23.

Igiteye impungenge ariko ni uko Gen Hassan Mugabo yakuye abasirikare be mu bice byose by’iyi teritwari akabasimbuza abarwanyi ba FDLR n’imitwe y’aba Mai Mai bafatanyije ku rugamba rwo guhangana na M23.

Rwabda tribune dukesha iyi nkuru ivuga ko Ibi byatumye abenshi mu bakurikiranira hafi umutekano w’Uburasirazuba bwa Congo by’umwihariko abavuga ururimi rw’Ikinyarwanda bemeza ko ibi biri gukorwa bisa neza n’itegurwa ryo gushyira mu bikorwa igitekerezo cya Jenoside nk’uko bimaze igihe binugwanugwa.

Mu itangazo M23 yasohoye kuri uyu wa 22 Ugushyingo 2022, yemeza ko gukusanyiriza Abatutsi ahantu hamwe muri Masisi bagasigwa mu maboko y’abarwanyi ba FDLR(Ifite uburambe mu bikorwa nk’ibi) ari ikimenyetso simusiga kigaragaza ko Guverinoma ya Kinshasa irimo gutegura kurimbura Abatutsi.

Ibyo wamenya kuri Gen Hassan Mugabo

Hassan Mugabo ni Umusirikare mukuru wa FARDC, azwiho kuba ari umwanzi karundura w’Abatutsi.

Hassan Mugabo, yahoze ari umwe mu barwanyi ba PARECO yarwanyaga ubutegetsi bwa Mobutu. Nyuma y’aho PARECO yinjiriye mu bufatanye n’Umutwe w’Ingabo za Laurent Desire Kabila wafashijwe n’u Rwanda guhirika ubutegetsi bwa Mobutu, Hassan Mugabo n’abarwanyi be binjijwe mu gisirikare cya Congo mu buryo bwa burundu.

Kuva ubwo Hassan Mugabo yakomeje gukorana bya hafi na FDLR, nk’aho mu mwaka 2011, yaretse abarwanyi 7 ba FDLR bagashimuta Lokarite ya Fungolamatcho muri Teritwari ya Lubero.

Aba barwanyi basahuye imitungo y’abaturage irimo inka, imyaka n’ibindi byerekezwa mu birndiro bya FDLR byari I Masisi.

Ibi bimaze gukorwa Gen Mugabo wari Col Icyo gihe yagaruykanye n’ingabo ze muri ako gace anenga abaturage kuba batatangiye amakuru ku gihe kandi byose byari byakozwe ku kagambane ke.

Kugeza ubu icyari umutwe wa PARECO, cyaje guhundika umutwe wa Politiki muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.

Kuri ubu PARECO ifite imyanya myinshi mu nzego zifata ibyemezo,dore ko kuri ubu ari rimwe mu mashyaka agize ihuriro FCC(Front Commun Pour le Congo) rya Joseph Kabila wahoze ayobora iki gihugu.

(Isabelle KALISA)

Comments are closed.