Burundi: Umupadiri uherutse gufatirwa mu cyuho asambanya umuforomokazi yirukaniwe ku karubanda
Kiliziya Gatolika mu gihugu cy’u Burundi yirukaniye ku karubanda umupadiri uherutse gufatirwa mu cyuho asambaya umugore w’umuforomokazi ubwo umugabo we atari ahari.
Kuri iki cyumweru taliki ya 5 Ukuboza 2022 kiliziya gatolika mu gihugu cy’Uburundi cyirukanye burundu umupadiri witwa Cleophase Nshimirimana uherutse gufatirwa mu cyuho asambanya umuforomokazi ubwo umugabo we atari ahari.
Mu itangazo ryasomewe mu kiliziya hose mu Burundi, kiliziya yavuze ko yirukanye burundu uyu wahoze ari umupadiri ariko akaganzwa n’irari ry’umubiri we ryamusunikiye mu gikorwa cy’ubusambanyi yakoranye n’umuforomokazi.
Biravugwa ko iyi baruwa yanditswe na musenyeri wa Diyoseze y’intara ya Muyinga, yasomewe mu kiliziya ku karubanda, ndetse inasomerwa muri paruwasi ya Gasura aho uno mupadiri yari asanzwe akorera umirimo ye kandi akaba yari ahibereye ubwe.
Amakuru y’uko uno mupadiri yafatiwe mu cyuho ari gusambanya umugore w’abandi yemejwe na polisi ya Muyinga ikavuga ko uyu mupadiria yafatiwe mu cyuho kuri uyu wa kane w’icyumweru gishize asambanya umugore w’umuforomokazi ubwo umugabo we yari anyarukiye mu gasantere.
Umugabo w’uwo muforomokazi yavuze ko byabaye kuwa kane ubwo yari agiye mu gasanteri kunywa akantu, ariko bamwe mu baturanyi bamubwira ko hari umugabo uri kumwangiriza, nibwo nawe yihuse ajya iwe, ahageze asanga ni padiri yari asanzwe azi ku kiliziya uri kumusambaniriza umugore.
Bamwe mu bayoboke ba kiliziya gatolika i Burundi baravuga ko igikorwa cyo kwirukana abaseseridoti ku karubanda bitari bimeyerewe.
Comments are closed.