DRC: Ingabo za Leta zemeje ko umutwe wa M23 wafashe agace ka Mushaki
Umuvugizi w’ingabo za Leta mu ntara ya Kivu ya ruguru yemeje ko nyuma y’imirwano ikaze, umutwe wa M23 byarangiye wigaruriye agace ka Mushaki.
Ingabo za leta muri Repubulika ya demokarasi ya Kongo zemeje ko umutwe zihanganye wa M23 wamaze kwigarurira agace ka Mushaki gahuza umujyi muto wa Sake na Masisi kugeza Walikale. Ni nyuma y’imirwano ikaze yabaye mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatanu.
Aka gace ka Mushaki kazwiho kuba gakungahaye mu bworozi n’ubuhinzi kurusha utundi duce two muri teritware ya Masisi. Mushaki iri muri grupema ya Mupfunyi Matanda muri sheferi ya Bahunde muri teritware ya Masisi. Ni mu birometero 40 uvuye mu mujyi wa Goma.
Abarwanyi b’umutwe wa M23 bahafashe ahagana saa kumi nimwe za mu gitondo mu mirwano ikomeye yari imaze iminsi ibiri ihabera. Ahangaha FARDC yari imaze hafi ibyumweru bibiri ihanganye n’ibitero bya M23 ariko igerageza kubisubizayo nubwo kuri uyu munsi bitabashije kubahira.
Ifatwa rya Mushaki ryemejwe na Liyetena Koloneli Guillaume Ndjike Kaiko, umuvugizi w’ingabo za Kongo mu ntara ya Kivu ya ruguru mu butumwa bwanditse yahaye itangazamakuru ryo mu ntara ya Kivu ya ruguru ahagana ku gicamunsi cya none.
Uyu yahamagariye abaturage gukomeza kugirira icyizere ingabo z’igihugu muri iyi ntambara zihanganyemo na M23. Yongeyeho ko FARDC iticaye ahubwo ko ifite umugambi wo guhashya imitwe yose yitwaje intwaro binyuranije n’amategeko.
Ifatwa rya Mushaki ryahungabanije abatari bake mu basanzwe bakorera ibikorwa byabo bya buri munsi mu teritware ya Masisi. Madamu Angelique Nyirasafari akuriye ishyirahamwe ry’abagore b’abashoramari bakora mu mabuye y’agaciro mu teritware ya Masisi yabwiye Ijwi ry’Amerika ko ahangayikishijwe no kubona M23 ifata Mushaki mu gihe hari umubare mwinshi w’ingabo za Kongo, FARDC.
Ubu umuhanda uva Goma ujya Masisi ntabwo urimo gukoreshwa kimwe n’umuhanda uva Mushaki ujya Rubaya agace kazwiho kuba gafite amabuye y’agaciro kurusha ahandi hose mu ntara ya Kivu ya ruguru. Ibi bikaba byateye ubwo abatuye mu mujyi wa Goma.
Amakuru dukura mu mujyi muto wa Sake wegeranye na Mushaki yemeza ko ho ibikorwa bikomeje nk’ibisanzwe, ariko abatuye hafi ya Karuba bo barimo guhunga berekeza Ngungu.
Uretse kuba umuvugizi w’ingabo za Kongo mu ntara ya Kivu ya ruguru yagize icyo yemeza abinyujije ku butumwa bugufi yasubizaga abanyamakuru, nta muyobozi ku rwego rw’intara wagize icyo abivugaho.
Comments are closed.