Perezida Kagame yibukije abayobozi guhora bashyira imbere inyungu z’abo bayobora

4,406
Kwibuka30

Perezida Paul Kagame aributsa abayobozi mu nzego zose guhora bashyira imbere inyungu z’abo bayobora, kurusha izabo bwite.

Umukuru w’igihugu yabigarutseho ubwo yakiraga indahiro z’abayobozi bakuru muri polisi y’igihugu.

Abagejeje indahiro zabo kuri Perezida wa Repubulika ni Umuyobozi mukuru wa polisi y’igihugu DCG Felix Namuhoranye ndetse n’umuyobozi wungirije ushinzwe ibikorwa, CP Vincent Sano.

Kwibuka30

Perezida Paul Kagame yabifurije imirimo myiza, agaragaza ko kugirango polisi y’igihugu yuzuze inshingano zayo uko bikwiye bisaba ubufatanye n’abaturage.

Umukuru w’igihugu yavuze ko Leta izakomeza gukora ibishoboka byose mu mikoro igihugu gifite polisi y’igihugu ikagenerwa ibiyifasha kuzuza inshingano zayo birimo ibikoresho n’amahugurwa.

Yashimangiye ko u Rwanda rukomeye ku ihame ryo gukorera mu mucyo no kubazwa inshingano ku bayobozi agaragaza ko gushyira imbere inyungu z’umuturage bikwiye kuba indangagaciro ya buri muyobozi.

DCG Félix Namuhoranye abaye umuyobozi mukuru wa polisi y’igihugu  asimbuye Dan Munyuza, wari uri kuri uwo mwanya kuva muri 2018.

Ni mu gihe umuyobozi wungirije ushinzwe ibikorwa CP Vincent Sano we yari asanzwe ari komiseri mukuru ushinzwe imari muri polisi y’igihugu.

Leave A Reply

Your email address will not be published.