Kicukiro: Umukobwa w’imyaka 25 yafatiwe mu cyuho yiba mu nzu y’abandi

3,049

Umukobwa w’imyaka 25 witwa Umutoni Claudine yatawe muri yombi n’inzego z’umutekano, bikaba bivugwa ko yafunguye inzu y’umuturage akiba ibikoresho bitandukanye.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Sylvestre Twajamahoro, avuga ko umutoni Claudine yafatiwe mu Murenge wa Kigarama, Akagari ka Nyarurama, Umudugudu wa Zuba afite ibikoresho bitandukanye yari amaze kwiba muri urwo rugo.

Ati “Irondo ry’umwuga ryamubonye mu masaha ya saa saba z’amanywa arimo asohora ibikoresho bitandukanye yari yibye muri urwo rugo bahita batanga amakuru ku nzego z’umutekano zimuta muri yombi.

CIP Twajamahoro avuga ko ibikoresho byibwe mu rugo rw’uwitwa Hategekimana Innocent ari Flat TV Hisence Pouce 32, Amavalize abiri, costume z’abagabo 5, amapantalo 23, amakanzu 10, costume z’abagore 3, inkweto imiguru 10, Stabilisateur 1, Telefone ya Tablette Samsung 1, Udukapu two mu mugongo, n’indi myenda itandukanye.

Ibi bikoresho Umutoni Claudine ngo yabyibye akinguye inzu aho yakoresheje imfunguzo kuko yari afite imfunguzo nyinshi zitandukanye asanzwe akoresha yiba, akaba yari anafite itindo akoresha yica inzugi.

Amakuru arebana n’aho uyu mukobwa yari aturutse, CIP Twajamahoro avuga ko bamenye ko yari aturutse i Nyamirambo.

Ati “Iyo umubajije ntashaka gutanga amakuru y’uburyo yamenye ko urwo rugo nta muntu ururimo, gusa ikigaragara ni uko ashobora kuba afite abantu ba hafi bakorana na we batuye muri ako gace yibyemo.”

Uyu Umutoni yahise ashyikirizwa urwego rwa RIB ishami rya Gikondo.

CIP Twajamahoro asaba abaturage kumenya gucunga ingo zabo neza igihe badahari bakahasiga abazamu ndetse bagasaba abakozi babo kuba hafi y’ingo kugira ngo birinde ubwo bujura.

Comments are closed.