Sambwa na Kasereka abasirikare ba FARDC baherutse kurasirwa mu Rwanda bashykirijwe DRC

3,026

Kuri uyu wa Kabiri u Rwanda rwashyikirije Republika ya iharanira Demokarasi ya Kongo imirambo ibiri y’abasirikare bayo rubinyijije mu itsinda rishinzwe kugenzura ibibera ku mipaka mu karere k’ibiyaga bigari. Byabereye ku bitaro bya Gisenyi mu karere ka Rubavu kuri uyu wa kabiri.

Imirambo y’aba basirikare yasubijwe muri Kongo ni iya Sambwa Nzeze Didier na Kasereka Malumalu. Bishwe barashwe n’ingabo z’u Rwanda zibashinja kuvogera umutekano w’u Rwanda mu bihe bitandukanye nk’uko byagiye bivugwa n’ibiro by’ubuvugizi bw’ingabo z’u Rwanda.

Uwa mbere yishwe arashwe tariki ya 19, y’ukwezi kwa 11 umwaka ushize mu gihe cya saa sita z’ijoro. U Rwanda rwamushinje kurasa ku birindiro by’igisirikare cyarwo ku mupaka uhuza u Rwanda na Republika ya Demokarasi ya Kongo.

Itangazo ryasohowe n’ubuvugizi bw’ingabo z’u Rwanda ryavuze ko uyu musirikare yasanganywe imbunda ya AK47 iri mu bwoko bwa 9932. U Rwanda ruvuga ko abasirikare barwo bamurashe mu rwego rwo kwitabara.

Umurambo we wari umaze amezi atanu mu bitaro bya Gisenyi gusa igisirikare cy’u Rwanda nticyashatse gutangaza impamvu cyatinze kuwushyikiriza Kongo.

Undi murambo w’umusirikare ni uwaguye ku butaka bw’u Rwanda ku wa Gatanu ushize. Nk’uko byatangajwe n’igisirikare cy’u Rwanda na we yaje arasa ku birindiro by’ingabo z’u Rwanda biri ku mupaka uhuza uruhuza na Kongo. Ingabo z’u Rwanda zahise zimurasa arahagwa. Na we yasanganywe imbunda yo mu bwoko bwa AK47

Mu kiganiro aherutse guha itangazamakuru, Perezida Paul Kagame w’u Rwanda yahumurije abanyarwanda ko umutekano w’igihugu urinzwe.

Umuvugizi wa Guverinoma Alain Mukularinda na we mu minsi ishize yari aherutse gutangaza ko rukurikiranira hafi ibibera muri kongo kandi rudashobora gutungurwa kuko rwiteguye.

Uku guhererekanya imirambo y’abahoze ari abasirikari ba Kongo bibaye mu gihe hakomeje kuvugwa impungenge z’umutekano muke mu karere ka Rubavu.

Ibi bimaze no guhungabanya ubucuruzi bwambukiranya imipaka hagati y’ibi bihugu byombi, aho abaturage baturiye imipka ibitandukanya bari bazwiho guhahirana mu buryo buri hejuru.

Comments are closed.