Bwana Phenias yitabye Imana nyuma yo kunywa amacupa 2 ya nguvu yategewe.

5,096
Kwibuka30

Umugabo witwa Kalimunda Phenias w’imyaka 43 wari utuye mu murenge wa Karengera mu karere ka Nyamasheke yapfuye urupfu rutunguranye nyuma yo kunywa amacupa abiri ya Nguvu yari amaze gutegerwa na mugenzi we basangiraga mu kabari.

Nkuko amakuru dukesha BWIZA abitangaza,uyu mugabo wari ucumbitse mu murenge wa Karambi muri ako karere,yari yaraje kubaza imbaho ariko ntiyabashije gusubira iwe amahoro kuko yapfuye ku cyumweru tariki 5 Werurwe 2023.

Amakuru avuga ko ku mugoroba wo kuri uwo munsi,uyu mugabo wari wiriwe asangira urwagwa na mugenzi we Icyitegetse Fabrice w’imyaka 30 basanzwe bakorana,bimutse aho bari biriwe bari kunywera bajya mu gasantere ka Suka ko mu kagari ka Kabuga.

Aba ngo banywaga urwaga bakaruvanga na Nguvu,baje gusinda hanyuma uyu Kalimunda abwira abo bari kumwe mu kabari ko nta nzoga zamunanira ariko aba bamubwira ko ari kwirarira hanyuma uyu mugenzi we Icyitegetse amushyiriraho intego itangaje.

Uyu Icyitegetse ngo yabwiye Kalimunda ko nanywa Nguvu ebyiri agotomera nta gukura ku munwa aramugurira izindi ebyiri hanyuma akanamuha n’ibihumbi 5000,abyemera atazuyaje.

Kwibuka30

Kalimunda yafashe icupa rya mbere rya Nguvu ashyira ku munwa akuraho arimaze, hanyuma ngo afata irya kabiri naryo gulugulu mpaka arimaze hanyuma aba yikubise hasi icyuya kiba kiramurenze.

Abantu bahise bagwa mu kantu batangira kumuhungiza no kumuterura bamujyana ahari akayaga ,bamuzanira ka Jus ngo barebe ko yahembuka biba iby’ubusa.

Bibashobeye,bakuyeho abaturage ngo be kumucura umwuka barebe ko azanzamuka nyuma y’akanya gato ngo atera amaguru aba arapfuye.

Umuturage wahaye amakuru Bwiza.com yavuze ko bahise bahamagara abayobozi barimo Gitifu w’Akagari ka Kabuga Ntihemuka Elias na RIB,batwara umurambo ku bitaro bya Kibogora kuwukorera isuzuma.

Gitifu Ntihemuka yemereye Bwiza aya makuru avuga ko gutega nk’uku kutabaga iwabo ndetse ko uwateze nawe yahise atabwa muri yombi.

Yakomeje avuga ko abandi bantu 5 barimo na nyiri akabari bari inyuma y’ibi nabo bafungiwe kuri Poste ya RIB Macuba ariko nyuma baje kurekurwa.

Ba nyiri akabari ngo bakoreshejwe inama babwirwa ko gutega nka kuriya kwashyira ubuzima bw’abantu mu kaga kutemewe bakwiriye kubyirinda.

Leave A Reply

Your email address will not be published.