Miss Mutesi Jolly yanyomoje amakuru yari amaze iminsi avuga ko atwite

4,222

Miss Mutesi Jolly ufite ikamba rya Miss Rwanda 2016, yanyomoje amakuru amaze iminsi akwirakwizwa hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga, avuga ko atwite.

Ni amakuru yatangiye kuvugwa cyane mu ntangiro z’iki cyumweru ku mbuga nkoranyambaga.

Ku mugoroba wa tariki 07 Werurwe 2023, Jolly yatangaje ko ibi ari ibihuha by’abashaka kwitwaza izina rye mu gushaka ubwamamare.

Mu kiganiro na IGIHE dukesha iyi nkuru, Jolly Mutesi yavuze ko nawe yatunguwe n’aya makuru abanza kuyakerensa akeka ko ari bimwe byo ku mbuga nkoranyambaga.

Ati:“Amakuru yatangiye mbona ari bimwe byo ku mbuga nkoranyambaga, ariko maze kwakira ubutumwa bw’abantu banyifuriza kuzabyara neza, nibwo nabonye ko byabaye byinshi mfata icyemezo cyo kubinyomoza kuko sinzi iyo ababivuga babikuye rwose.

Miss Mutesi Jolly yashimiye abamwoherereza ubutumwa bumwifuriza ibyiza nubwo abona ko igihe cyo kubyara kuri we kitaragera.

Kugeza ubu nta musore uzwi waba ukundana na Mutesi Jolly, dore ko aherutse kuvugisha benshi mu minsi ishize avuga ko atazashaka umugabo.

Comments are closed.