Umuganga wari inzobere mu kubaga yagizwe minisitiri w’urubyiruko asimbura Rose Mary wagizwe ambasaderi

7,143

Docteur Abdallah Utumatwishima wari inzobere mu kuvura indwara zo mu buhumekero no kubaga, yagizwe minisitiri w’urubyiruko.

Nyuma y’inama yaraye iyobowe na Perezida Kagame ku mugoroba wo kuri uyu wa gatanu, indi mu myanzuro yahafatiwe, usibye uwo kurekura no gufungura Bwana Paul Rusesabagina bivugwa ko ubu ari muri ambasade ya Qatar mu Rwanda aho ategereje guhita yoherezwa muri USA agasanga umuryango we, harimo n’uko perezida wa repubulika Paul Kagame yasimbuje Madame Rose Mary MBABAZI kuri ministeri y’urubyiruko imusimbuza Dr. Abdallah UTUMATWISHIMA.

Dr. Abdallah Utumatwishima yari asanzwe ayobora ibitaro bya Rwamagana, yari impunguke mu kubaga no kuvura indwara zo mu buhumekero, ndetse bamwe mu bakoranye n’uwo mu jeune, bemeza ko yari umuhanga bitangaje mubyo yakoraga.

Uyu mugabo yinjiranye muri iyo ministeri y’urubyiruko n’undi mugabo witwa BUSABIZWA Parfait wagizwe umunyamabanga uhoraho, uyu mugabo akaba yari umnyamabanga nshingwabikorwa w’intara y’amajyepfo, nawe akaba yari azwiho umurava, akaba ari n’umuhanga mu kazi. Uyu Parfait aje gusimbura Bwana Bamporiki Edouard uherutse gukatirwa n’inkiko nyuma yo guhamwa n’ibyaha birimo ibyo kwakira ruswa.

Comments are closed.