Ambasaderi Vincent Karega wari warirukanywe muri DRC yagizwe ambasaderi mu Bubiligi

5,993

Imwe mu mpinduka zaraye zikozwe na Leta y’u Rwanda, zasize zitanze akazi n’imyanya itandukanye harimo na Ambasaderi Vincent Karega wari uherutse kwirukanwa muri DRC.

Ku mugoroba wo kur uyu wa gatanu taliki ya 24 Werurwe 2023, perezida wa Repubulika Paul KAGAME yayoboye inama ya guverinoma, inama yasize izindi mpinduka nyinshi muri guverinoma, muriizo mpinduka, harimo kuba Ambasaderi Vincent Karega wari umaze igihe yarirukanywe na Leta Congo yongeye guhabwa umwanya wo kuyobora ambasade y’u Rwanda mu Bubiligi.

Taliki ya 29 Ukwakira 2022 nibwo umwe mu myanzuro yavuye mu nama y’aba minisitiri yari iyobowe na Perezida Felix Tshisekedi wavugaga ko Bwana Vincent KAREGA wari uhagarariye inyungu z’u Rwanda mu DRC ahawe amasaha 48 gusa akaba amaze kuva ku butaka bw’icyo gihugu.

Vincent Karega asimbuye Ambasaderi Dieudonne Sendashonga.

Abandi bahawe imyanya ni Sheikh Abdulkarim Harerimana wagizwe ambasaderi muri Indonesia, igihugu cyiganjemo umubare munini w’abasiramu.

Leave A Reply

Your email address will not be published.