“Abavuga ko twamurekuye kubera igitutu cya USA birabareba” Alain Mukurarinda

4,061
Kwibuka30

Umuvugizi wungirije wa Repubulika y’u Rwanda Bwana Alain Mukurarinda, yavuze ko nta gitutu cyabayeho mu kurekura no guha imbabazi Bwana Rusesabagina Paul wari warakatiwe n’inkiko.

Nyuma y’aho kuri uyu wa gatanu guverinoma y’u Rwanda itangaje ko Bwana Rusesabagina Paul hamwe n’abandi bagera kuri 370 bahawe imbabazi na perezida wa Repubulika, benshi mu bakurikiranira hafi politiki y’u Rwanda baravuga ko u Rwanda rwarekuye Bwana RUSESABAGINA Paul yarekuwe ku gitutu yatewe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Nyuma y’ayo magambo, umuvugizi wungirije wa guverinoma y’u Rwanda Bwana MUKURARINDA Alain yavuze ko buri wese afite uburenganzira bwo gutekereza uko ashaka, gusa ko ikiri cyo ari uko u Rwanda rutigeze rumurekura kubera igitutu y’amahanga.

Kwibuka30

Yagize ati:”Ntabwo rero ari ibintu bidasanzwe kuba umuntu yakora icyaha akagihanirwa kikamuhama agatangira igihano akakibabarirwa…Icy’ingenzi ni uko ubutabera buba bwarabaye, ababibona ukundi nabo ni uburenganzira bwabo.”

Ku kuba Rusesabagina azahita asubira muri Amerika, Mukuralinda yagize ati: “Ibyo nabyo agomba kubisaba, ntabwo ashobora gupfa kugenda nabyo atabisabye kuko niko amategeko abiteganya.”

Mu ibaruwa ya Rusesabagina isaba imbabazi, avuga ko yicuza ibikorwa byakozwe n’umutwe wa FLN, kandi ko ahawe imbabazi azamara “iminsi nsigaranye muri Amerika mu guceceka ntekereza”, yongeraho ati “ibibazo bijyanye na politiki y’u Rwanda nzabisiga inyuma yanjye.”

Leave A Reply

Your email address will not be published.