Umuryango w’abafite ubumuga bw’uruhu baranenga ibyavuye mu ibarura rusange ry’abaturage

5,510

Umuryango w’abafite ubumuga bw’uruhu mu Rwanda watangaje ko utemeranywa n’ibyavuye mu ibarura rusange ry’abaturage riherutse gushyirwa hanze aho ikigo cy’ibarurishamibare cyatangaje abo bantu bangana na zero.

Mu mpera z’ukwezi gushize kwa kabiri ku munsi wa nyuma w’inama y’umushyikirano nibwo ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare (NISR) cyashyize hanze ibyavuye mu ibarura rusange ry’abaturage ryakozwe mu mwaka ushize wa 2022.

Muri iryo barura NISR ivuga ko umubare w’abafite uburwayi b’uruhu ari 0.00% bivuze ko nta muntu n’umwe mu gihugu ufite uburwayi bw’uruhu ubarizwa ku butaka bw’u Rwanda, ikintu abantu benshi batitayeho ariko bakaba barumiwe nyuma yo kubitekerezaho.

Uwitwa GACINYA Hamisi nawe ufite uburwayi bw’uruhu yagize ati:”Nonese byashoboka bite ko mibare yatanzwe ntagaragaramo? Uku ni ugushinyagura, baratwigizayo ngo bigende bite? Turi Abanyarwanda kandi dukwiye kubahwa no kudahishwa”

Ikinyamakuru Imvahonshya cyavuganye na Dr Nicodeme Hakizimana Umuyobozi w’umuryango w’abantu bafite ubumuga bw’uruhu mu Rwanda (OIPPA-Rwanda) yavuze ko imibare izwi y’abantu bafite ubumuga bw’uruhu ari 1238, yakomeje avuga ko atiyumvisha impamvu ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare kivuga ko badahari kandi bizwi neza ko bahari ndetse bakaba bafite ishyirahamwe rifite ubuzima gatozi, rikaba ryaranditswe muri RGB nk’andi mashyirahamwe yose.

Yavuze ko yifuza ko ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare gitanga ubusobanuro kuri iyo mibare kuko kugeza ubu atiyumvisha impamvu yaba yaratumye bikorwa bityo, yakomeje agira ati:”Nta byinshi navuga ku mibare y’abantu bafite ubumuga yatangajwe mu ibarura rusange ry’abaturage rya 5. Ariko icyo nakubwira ni uko imiryango y’abantu bafite ubumuga twasabye Inama y’Igihugu y’abantu bafite ubumuga (NCPD) ko yatumenyera iby’imibare yatangajwe”.

Inama y’Igihugu y’abantu bafite ubumuga yavuze ko harimo gutegurwa inama aho NISR izasobanura ku mibare yatangajwe mu ibarura rusange ry’abaturage rya 5 by’umwihariko imibare y’abantu bafite ubumuga bw’uruhu.

Mu kiganiro kigufi Habarugira Venant, Umuyobozi w’ishami rishinzwe ibarura muri NISR, yagize ati “Ni ukuvuga ko abantu bafite ubumuga bw’uruhu bari munsi  y’ibihumbi bibiri. Bivuze iyo ugabanije na za miliyoni 13 zisaga biba iyanga (insignifié), bikaba 0.0% kuko ari ku ijana”

Nubwo NISR igaragaza ko mu Rwanda habarurwa abantu bafite ubumuga bw’uruhu ari 0.0, Perezida Paul Kagame yasabye ko abafite ubumuga bw’uruhu boroherezwa kubona amavuta abarinda kwangizwa n’izuba.

Comments are closed.