DRC: M23 yisubije agace ka Mweso yari yarekuye nyuma ingabo za FARDC zikakisubiza

6,361
Kwibuka30

Umutwe wa M23 wigaruriye umujyi wa Mweso uri muri teritwari ya Masisi, nyuma gato yo kuwurekura ikawuha ingabo za EAC ariko Mai Mai na FDLR na Mai Mai bakawisubiza bigatuma abaturage baho batangira kwicwa.

Umuvugizi w’umutwe witwaje wa M23 ku rwego rwa politiki, Lawrence Kanyuka, yatangaje ko abarwanyi babo bafashe agace ka Mwesso muri teritwari ya Masisi saa saba n’iminota 45 zo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 28 Werurwe 2023,mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru.

Kwibuka30

Bwana Kanyuka yagize ati: “Ingabo za Leta ya Kinshasa mu kwica ihagarikwa ry’imirwano, zagabye ibitero ku birindiro byacu muri Muhongozi kuva mu gitondo. M23 yirwanyeho kinyamwuga kandi yabohoje Mweso.”

Hari amakuru avuga ko umutwe wa M23 ushaka gufata utundi duce twa Mpati, Kivuye n’ahandi kugira ngo urinde ubuzima bw’abaturage bugarijwe n’imitwe y’inyeshyamba yiyambajwe n’ingabo z’Igihugu.

Leta ya Congo ivuga ko umutwe wa M23 wanze kuva mu bice washyize mu maboko y’ingabo za EAC ahubwo igakomeza kuzenguruka hafi aho no kwimurira abarwanyi bayo mu tundi duce.

Leave A Reply

Your email address will not be published.