Louise Mushikiwabo yaraye ahawe umudari w’ishimwe

7,787

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa Madamu Louise Mushikiwabo yambitswe umudali w’ishimwe ku bw’uruhare yagize mu Iterambere rya OIF no mu kumenyekana kwayo.

Ni umudali yambwitswe na Perezida wa Congo Brazzaville Denis Denis Sassou N’Guesso ku wa Kabiri tariki 28 Werurwe 2023, mu ruzinduko Madamu Mushikiwabo arimo i Brazzaville.

Mbere yo kwambikwa uyu mudali, Madamu Mushikiwabo yabanje kugirana ibiganiro na Perezida Denis Sassou N’Guesso, byibanze ku bufatanye bwa OIF na Congo Brazzaville ndetse no ku myiteguro y’Inama izahuza abahagarariye ibyogogo bitatu by’amashyamba (Congo/Amazonie/Mekong Bornéo) izabera i Brazzaville muri Kamena 2023.

Biteganyijwe ko iyo nama ihuza abahagarariye ibyogogo bitatu izagira uruhare rukomeye mu gushyiraho ihuriro rigamije kubungabunga ibidukikije n’urusobe rw’ibinyabuzima muri rusange.

Mu ntangiriro z’uyu mwaka Perezida Denis Sassou N’Guesso yongeye gushimangira ukwiyemeza yagaragaje mu Nama ya 27 y’Umuryango w’Abibumbye yiga ku Bidukikije (COP), aho yijeje ko nk’Umuyobozi w’Igihugu yiteguye kwakira iyo nama izahuza abahagarariye Icyogogo cya Congo muri Afurika yo Hagati, icya Amazon muri Amerika y’Amajyepfo ndetse n’icya Borneo Mekong giherereye mu Majyepfo y’Iburasirazuba bw’Aziya.

Intego nyamukuru y’iyo nama ni ukwihutisha gahunda yo kurinda no kubungabunga amashyamba ya cyimeza yo hagati y’umubumbe arangwa muri ibyo byogogo.

Biteganyijwe kandi ko muri iyo nama hazanategurwa uburyo bw’ubutwererane bushingiye kuri siyansi, cyane cyane binyuze mu kongera ubunararibonye ku isano ubuzima bufitanye n’urusobe bw’ibinyabuzima.

Ikindi nanone hazibandwa ku kubaka uruhererekane rw’imikoreshereze y’amashyamba kugira ngo ibiyakorerwamo bitange umusaruro urambye ku bukungu, ibidukikije no ku baturiye ayo mashyamba.

Icya gatatu kizarebwaho ni uguhanga udushya mu gutera inkunga ibikorwa byo kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima, hagamijwe kongera ingengo y’imari ishorwa mu kubungabunga ibidukikije.

Mushikiwabo wahawe umudali, yongeye gutora n’Abakuru b’Ibihugu na Guverinoma zihuriye muri uyu muryango wa OIF ku ya 19 Ugushyingo 2022, mu inama ya 18 y’uwo Muryango yabereye i Djerba muri Tunisie,.

Comments are closed.