Ngoma: Umumotari yafatanywe Perimi y’inyiganano

3,762

Polisi y’u Rwanda, Ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda (TRS), ku wa Kabiri taliki 28 Werurwe, yafatiye mu Karere ka Ngoma umusore w’imyaka 21, ukora akazi ko gutwara abagenzi kuri moto wari ufite uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga (Perimi) rw’urwiganano.

Yafatiwe mu Mudugudu wa Rugenda I, Akagari ka Rubona mu Murenge wa Rukumberi, atwaye moto ifite nomero RC 581 P, afite uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga rwa burundu rw’urwiganano rugaragaza ko yemerewe gutwara ibinyabiziga byo ku rwego  A na B.

Umuvugizi w’Ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda, Senior superintendent of Police (SSP) René Irere, yavuze ko uyu mumotari yafatiwe mu bikorwa bya Polisi byo kugenzura iyubahirizwa ry’amategeko agenga umuhanda n’uburyo bwo kuwugendamo.

Yagize ati: ”Nk’uko bisanzwe abapolisi bari bari mu kazi bamuhagaritse bamwaka ibyangombwa arabibaha, basanga ifoto idasa neza n’iyo afite ku ndangamuntu kandi n’ireme ryayo ritandukanye n’iry’uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga rwa nyarwo, ni bwo hatangiye igenzura biza kugaragara ko urwo ruhushya rwe rutari muri sisitemu, ahita afatwa. ”

SSP Irere yakanguriye buri wese ushaka gutwara ikinyabiziga kunyura mu nzira zagenwe, bakirinda kwishora mu bikorwa byo gukoresha impushya z’impimbano.

Yagize ati: “Inzira yemewe ni ukwiga neza gutwara ikinyabiziga, ugakorera uruhushya mu nzira ziteganywa n’amategeko. Gukoresha ibyangombwa by’ibyiganano by’umwihariko Perimi, bishobora guteza impanuka ziteza impfu no kwangiza ibikorwa remezo kandi uretse kuba ari no gupfusha amafaranga ubusa, ni icyaha gihanwa n’amategeko isaha iyo ari yo uzarufatanwa ushyikirizwe ubutabera.”

Yashyikirijwe Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB)  kuri Sitasiyo ya Rukumberi kugira ngo akorerwe dosiye.

Ingingo ya 276 yo mu itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ivuga ko, umuntu wese, ku bw’uburiganya, wandika, wandikisha ibintu bidahuye n’ukuri cyangwa ukora imenyekanisha ritari ryo afatwa nk’uwakoze icyaha cyo gukora ibihimbano.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 5 ariko kitarenze imyaka 7 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni 3 ariko atarenga miliyoni 5 cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Leave A Reply

Your email address will not be published.