Meya w’Akarere ka Kicukiro yasogongeye ku mujinya wa Perezida Kagame

7,580

Madame Solange Umutesi wari umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro mu mujyi wa Kigali yakuwe kuri uwo mwanya nyuma yaho perezida Kagame amunenze uburangare mu gukemura ikibazo yamwibwiriye.

Ni mu itangazo ryaturutse mu Biro bya Minisitiri w’Intebe riravuga ko Madame Umutesi Solange wari usanzwe ari umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro akuwe muri uwo mwanya, agasimbuzwa Bwana Antoine Mutsinzi, naho Madamu Ann Monique Huss agirwa Umuyobozi Nshingwabikorwa Wungirije w’ako Karere.

Ku italiki ya 28 Werurwe 2023, ubwo yaganiraga n’abanyamabanga nshingwabikorwa butugari twose two mu Rwanda muri Intare Arena, Perezida Paul Kagame yanenze cyane Madame Umutesi Solange, hamwe n’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Bwana Pudence Rubingisa, kubera ko nta cyo bakoze ku nzu yabonye imaze igihe yubakwa mu Karere ka Kicukiro itwikirijwe ibintu bifite umwanda, hakaba hari hashize amezi ane yarabasabye gukurikirana ikibazo iyo nzu ifite, ariko bikaza kugaragara ko batabikoze.

Mu 2020 nibwo Umutesi Solange agirwa Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro nyuma y’amavugurura mu turere tugize Umujyi wa Kigali yatumye twambuwe ubuzima gatozi hagamijwe kunoza imiyoborere n’ifatwa ry’ibyemezo rigamije iterambere ry’Umujyi wa Kigali.

Mutsinzi Antoine wagizwe Umuyobozi Nshingwabikorwa mushya w’Akarere ka Kicukiro yabaye mu Nama Njyanama y’Umujyi wa Kigali ndetse kuri ubu yari Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe Iterambere ry’ubukungu mu Karere ka Rulindo.

Ni mu gihe Monique Huss yari Umuyobozi ushinzwe iterambere ry’icyaro n’imibereho myiza y’abaturage muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu.

Comments are closed.