Gen Muhoozi ategerejwe i Kigali mu birori byo kwizihiza isabukuru ye.

4,521
Kwibuka30

Umujyanama wa Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni akaba n’umuhungu we, Gen Muhoozi Kainerugaba, yatangaje ko muri Mata azerekeza i Kigali mu birori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 49.

Abinyujije kuri Twitter, Gen Muhoozi, yavuze ko ibi birori bizaba ku wa 24 Mata mu 2023, bikazitabirwa n’abarimo Perezida Paul Kagame.

Ati “Isabukuru yanjye y’imyaka 49, ku wa 24 Mata mu 2023 nzayimara i Kigali hamwe na data wacu, Paul Kagame, umuryango n’inshuti nke.”

Kugeza ubu ntibiratangazwa niba ibi birori by’isabukuru ya Gen Muhoozi bizabera i Kigali bishobora kwitabirwa n’ababyeyi be, Perezida Museveni na Janet Museveni.

Muri Mutarama mu 2023 ni bwo bwa mbere Gen Muhoozi yatangaje ko ateganya ko ibirori byo kwizihiza isabukuru ye y’imyaka 49 bizabera mu Rwanda aho kuba Uganda nk’uko byari bisanzwe.

Kwibuka30

Mu 2022 ibirori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 48 ya Gen Muhoozi byabereye i Kampala ndetse binitabirwa na Perezida Paul Kagame.

Mu ijambo Perezida Kagame yavuze icyo gihe yashimye Muhoozi [wari ufite ipeti rya Lt Gen] ku bintu bitandukanye yagezeho mu myaka 48 yari yujuje ndetse agaragaza ko bamwitezeho byinshi.

Gen Muhoozi afatwa nk’umwe mu bantu bagize uruhare mu kuzahura umubano w’u Rwanda na Uganda nyuma y’igihe wari umaze urimo agatotsi.

Perezida Kagame yavuze ko mu gihe umubano utari wifashe neza Gen Muhoozi yashakishije nimero ye ya telefone ngo amuvugishe ku kibazo cy’umubano w’ibihugu byombi.

Ubu bushake bwa Muhoozi ni bwo bwabyaye ibiganiro bya mbere byamuhuje na Perezida Kagame muri Mutarama 2022 ndetse bikaza kurangira bikurikiwe n’ibindi byatumye ibihugu byombi byongera kubana neza.

Gen Muhoozi yatangaje iby’iyi sabukuru ye i Kigali nyuma y’iminsi avuze ko Intore Massamba, Kenny Sol na Bwiza bari mu bahanzi bo mu Rwanda bazataramira abazitabira ibirori byo kwizihiza isabukuru y’amavuko ye.

Leave A Reply

Your email address will not be published.