Abanyamakuru batandukanye bagize icyo bavuga nyuma yo kwegura kwa Olivier muri FERWAFA

4,705

Nyuma y’aho uwari umuyobozi wa FERWAFA Bwana Olivier Nizeyimana yeguye ku buyobozi bwa FERWAFA, hari abantu benshi mu bakunzi ba ruhago mu Rwanda bagiye bagira icyo babivugaho.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa gatatu taliki ya 19 Mata 2023, nibwo Bwana Olivier NIZEYIMANA wari usanzwe ayobora ishyirahamwe y’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA yashyize hanze ibaruwa ye avuga ko asezeye ku nshingano yari yarahawe n’abanyamuryango ba FERWAFA mu mwaka w’i 2021 atorwa ku bwiganze bw’amajwi 52 ku majwi 59.

Inkuru yo kwegura kwa Olivier Nizeyimana ntiyaje itunguranye kuko benshi mu bakurikiranira hafi ruhago mu Rwanda bari babyiteze bakabishingira ku buryo iryo shyirahamwe riyobowe, ndetse n’induru nyinshi zari zimaze iminsi zivugwamo.

Nyuma yo kwegura rero, abantu benshi bagiye bagira icyo babivugaho binyuze ku mbuga zitandukanye hirya no hino mu Rwanda.

David Bayingana umwe mu banyamakuru ba siporo bakunzwe mu Rwanda

Uwitwa David Bayingana, umwe mu bafite igitangazamakuru cya B&B Umwezi, abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter yavuze ko kubera akababaro atewe na ruhago Nyarwanda yaguze ibinini bya Ibuprofen bigabanya ububabare, ndetse anagira abandi bose bababajwe nayo kunywa uwo muti kuko wabafasha, ariko uyu mugabo yabivuze mu rwenya kubera ko ibyo binini bidashobora kugera aho bigabanya akababaro ko mu mutima, Bwana David yagize ati:”Naguze ‘Ibuprofen’ kubera Ferwafa na Ruhago yacu. Iramfasha cyane, nyirangiye inshuti zanjye zikunda umupira w’amaguru” ni amagambo yaherekejwe n’ifoto y’ibinini bya Ibuprofen

Umunyamakuru Lorenzo arasanga FERWAFA imeze nka Iraq yo mu myaka ya 2003

Undi munyamakuru w’imikino wamenyekanye ku kazina ka Lorenzo nawe yagize icyo avuga, uyu we yumiwe avuga ko FERWAFA imeze nk’igihugu cya Iraq mu myaka ya za 2003, mu butumwa bwe yanyujije kuri twitter yagize ati:”U Rwanda ruratengamaye, ariko Ferwafa yo imeze nk’igihugu kiri mu ntambara kandi kiri gutsindwa. Imeze nk’agace gato ka Ukraine (Dombas) cyangwa Bunagagana. Ferwafa iranyibutsa Iraq yo muri 2003.

Umunyamakuru Lorenzo Musangamfura

Uwitwa Fabien Miracle we arasanga uwari ukwiye kwegura ari Umunyamabanga wa FERWAFA

Uwitwa Fabien Miracle kuri Twitter, we yavuze ko Umukuru w’Igihugu ari we wakemura ibibazo by’Umupira w’Amaguru w’u Rwanda.

Ati “Hakagombye kugenda Umunyamabanga ni we udashobotse utanashoboye. Gusa, Olivier ni umugabo wihaye nave muri uriya mwanda rwose. Birakwiye ko Muzehe na ho atungamo itoroshi kuko Ferwafa yabaye akarima ka bamwe.”

Uundi mu banyamakuru ba sport bakunzwe cyane kubera ubusesenguzi bwe uzwi nka Jado Castar BAGIRISHYA, we ku rukuta rwe rwa twitter yahisemo guha umukoro abamukurikira ku rubuga rwe rwa Twitter umuntu uyobora FERWAFA, yagize ati:”Uwayoborag FERWAFA aragiye mbese nka Laburiyani na Felesiyani! MU KIBUGA: ngo #INTARE zanze gukina ibitanyuze mu mategeko! AHASIGAYE : Mpaga, Stade nta bafana, amafrws ??, Amavubi adatsinda, …! Ese koko BOSE ni babi?ntibashobotse? ntibashoboye? Dufite uwuhe mupira

Kugeza ubu ikibazo cyo kwegura kwa Olivier Nizeyimana cyavuzwe nicyo kiri kuvugwa mu biganiro bya Siporo mu Rwanda, gusa benshi baribaza niba yeguye koko, cyangwa se yaba yegujwe cyangwa se ahubwo uwo mugabo uvugwaho kuba yaraje kuyobora iryo shyirahamwe atari ugushakiramo icyo kurya yaba yarananijwe akaba aricyo gitumye yegura.

Comments are closed.