Umushumba wa kiliziya gaturika ku isi yihanganishije Abanyarwanda bibasiwe n’ibiza

4,337

Ibiro by’Intumwa ya Papa mu Rwanda byatangaje ko Papa Fransisiko yifatanyanyije n’Abanyarwanda mu kababaro kubera abitabye Imana bazize ibiza.

Ikinyamakuru ‘Vatican News’ na cyo cyanditse ko Papa Francis yavuze ko ababajwe kandi asabira abapfuye bazize Ibiza byatewe n’imvura nyinshi mu Ntara y’Iburengerazuba n’iy’Amajyaruguru y’u Rwanda.

Imvura nyinshi yaguye muri ibyo bice by’Igihugu, yateje Ibiza byahitanye abantu 130, inzu zibarirwa mu bihumbi bitanu (5000) zirasenyuka.

Ni muri urwo rwego, Papa Francis yohereje ubutumwa bwo kwifatanya n’Abanyarwanda mu kababaro abinyijije mu biro by’Intumwa ye mu Rwanda.

Papa Francis yagize ati “Mbabajwe cyane no kumenya ko hari abantu bapfuye, no gusenyuka kwatewe n’imyuzure mu Ntara z’Iburengerazuba n’Amajyaruguru y’u Rwanda”.

Papa Francis kandi yavuze ko yifatanije ku buryo bwa roho, n’abantu bose batewe ibibazo n’ibyo biza”.

Yavuze ko asabira abapfuye, abakomeretse, abavuye mu byabo ndetse n’abandi bose barimo gukora ibikorwa by’ubutabazi.

Ku wa Kane tariki 4 Gicurasi 2023, aganira n’abanyamakuru, Umuvugizi wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukuralinda, yavuze ko hamaze gupfa abantu 130, kuva imyuzure itangiye ku wa Kabiri tariki 02 Gicurasi 2023.

Yagize ati, “Hari abantu 77 bakomeretse, 36 muri abo bakomeretse ubu bari mu bitaro. Hari n’abantu batanu baburiwe irengero.”

Inzu zisaga 5.100 zasenyutse, izindi 2.500 zirangirika, abaturage bakaba bashakiwe aho bajya kuba mu buryo bw’inkambi, kugira ngo banahabwe ubufasha bukenewe bwihuse.

Minisitiri w’Intebe Édouard Ngirente, yageze ahabereye ibiza, avuga ko ibikorwa byo gushakisha ababuriwe irengero bigikomeje, kandi umubare w’abapfuye ushobora kuzamuka.

Comments are closed.