“U Rwanda rwarafashije mu kugarura umutekano muri DRC”: Perezida Joao wa Angola

4,222

Perezida wa Angola, João Lourenço, akaba n’umuhuza mu bibazo by’umutekano mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), yatangaje ko uruhare rw’u Rwanda mu kugarura amahoro muri Congo ari runini kandi rutakagombye kwirengagizwa.

Mu kiganiro yagiranye na France 24 mu mpera z’iki cyumweru gishize, Perezida wa Repubulika ya Angola João Lourenço akaba n’umuhuza mu bibazo bijyanye n’umutekano mu Burasirazuba bwa DRC, yavuze ko ibiganiro bigamije kugarura amahoro mu burasirazuba bwa DRC bikomeje, ndetse ko we n’abandi bayobozi batazemera ko urwango ruri hagati y’u Rwanda na DRC rugera aho bijya mu ntambara yeruye.

Yagize ati:”Ntabwo tuzemera ko u Rwanda na DRC byinjira mu ntambara yeruye, ntibuzashoboka na rimwe”

U Rwanda na DRC bimaze igihe kitari gito biri mu bibazo, Repubulika iharanira demokarasi ya Congo ishinja u Rwanda kuba ari rwo rutera ingabo mu bitugu umutwe wa M23 umaze igihe warajujubije DRC mu gace k’uburasirazuba, mu gihe ariko u Rwanda rwakomeje kubihakana, ahubwo rugashinja RDC kuba icumbikira umutwe ushaka gutera u Rwanda FDLR.

Muri icyo kiganiro, Perezida João Lourenço yavuze ko we ku giti cye adashobora kugira icyo ashinja u Rwanda n’abayobozi bayo kuko bagize uruhare rukomeye mu kugarkana amahoro muri DRC, yagize ati:”Turabizi neza ko M23 imaze guhagarika imirwano, kandi ko hari uduce twinshi imaze kurekura, ariko na none ibi birareba impande zombi, na DRC hari uruhare n’intambwe igomba gutera mu kugarura amahoro mu burasirazuba”

Uyu muyobozi yavuze ko ibi byose byaose bitari gushoboka iyo hatabaho uruhare rw’u Rwanda na bamwe mu bayobozi bayo, yagize ati:”Byari bikomeye kubona abayobozi b’umutwe wa M23, ariko u Rwanda rwabigizemo uruhare rukomeye, rutubera umuhuza mwiza, ibi ntibyari gushoboka iyo batahaba, ntabwo uruhare rwabo rwakwirengagizwa rero

Biteganijwe ko abayobozi ba DRC batari buvuge rumwe kuri ino mvugo ihinguranije uyu muyobozi umaze igihe mu bibazo bya DRC yakoresheje, gusa hari amakuru avuga ko imirwano ishobora kuba yongeye kubura hagati y’umutwe wa M23 na FARDC aho buri ruhande ruvuga ko arirwo rwatewe narwo rukaza kwirwanaho.

Comments are closed.