Palestina: Ibitero bya Isiraheli byahitanye abantu 13 barimo abayobozi b’umutwe wa Hamas

5,211

Igisirikare cya Isiraheli cyagabye ibitero muri Gaza cyahitanye abayobozi batatu b’Umutwe wa Palestinian Islamic Jihad bapfanye n’abagore babo n’abana babo.

Ingabo za Isiraheli zagabye igitero mu Ntara ya Gaza mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 9 Gicurasi 2023, cyapfiriyemo abantu 13 barimo abayobozi batatu b’umutwe w’Abanya Palestina witwa Palestinian Islamic Jihad (PIJ) uzwi ku izina rya Hamas ndetse bamwe muri bo bapfanye n’abagore babo ndetse n’urubyaro rwabo.

Ibi bitero Isiraheli yagabye muri Gaza ikoresheje indege z’intambara, byahitanye abayobozi batatu b’Umutwe wa Palestinian Islamic Jihad batatu. 

Abo bayobozi ba PIJ bita Hamas, ni uwitwa Jihad Al Ghannam wari Umunyamabanga w’inama nkuru y’Igisikare cya PIJ, Khalil Sarah Al Bahtini wayoboraga Akarere k’Amajyaruguru muri PIJ ndetse na Tariq Muhammed Ezzedine wari uhagarariye inyungu za PIJ muri West Bank.

Abaturage bapfuye barimo abo mu miryango y’abayobozi ba PIJ ni 10 barimo abagore bane n’abana bane.

Ibitero by’igisirikare cya Isaheli kuva mu cyumweru gishize bikomeje gusuka urufaya rw’amasasu muri Gaza ndetse Igisirikare cya menyesheje abatuye mu birometero 40 uturutse muri Gaza kwitondera gukora ingendo ahubwo basaba ko abatuye muri ako gace kuguma ahateganyijwe kwikinga ibisasu.

Minisitiri w’Ingabo wa Israel ,Yoav Gallant yavuze ko ibitero Ingabo z’Igihugu cya Israeli IDF zabiteguye mu rwego rwo guhashya ibikorwa bya Hamas n’indi mitwe y’abanya Palestina ibangamiye umudendezo wabo.

Kuva mu kwezi kwa Mutarama uyu mwaka , ibitero bya Isaheli muri Gaza byahitanye abanya Palestina barenga 100 ndetse bipfiramo Aba Isiraheli 19.

(Src: Reuters)

Comments are closed.