USA: Urukiko rwahamije icyaha Donald Trump rumuca amande ya miliyoni 5$

5,234
Kwibuka30

Inteko y’abacamanza yahamije Donald Trump ko yakoreye ihohotera rishingiye ku gitsina umwanditsi w’ikinyamakuru, mu iguriro riri i New York mu myaka ya 1990.

Gusa Trump ntabwo yahamwe no gufata ku ngufu E Jean Carroll mu gice gicururizwamo imyambaro y’imbere y’abagore cyo muriiryo guriro ryitwa Bergdorf Goodman.

Uru rukiko kandi rwahamije Trump icyaha cyo gusebanya nyuma yo kuvuga ko ibirego by’uwo mugore ari “uburiganya n’ikinyoma”.

Nibwo bwa mbere Trump ahamwe n’icyaha cy’ihohotera rishingiye ku gitsina.

Iyi nteko y’abacamanza y’i Manhattan yategetse Trump kwishyura Carroll hafi miliyoni 5$ ( hafi miliyari 6 Frw) nk’indishyi z’akababaro.

Iyo nteko y’abacamanza batandatu b’abagabo n’abagore batatu yageze kuri uwo mwanzuro nyuma y’amasaha agera hafi kuri atatu irimo kuwigaho kuwa kabiri.

Nyuma y’uko utangajwe, Carroll yagize ati: “Uyu munsi, isi amaherezo imenye ukuri. Iyi ntsinzi ntabwo ari iyanjye gusa ahubwo ni n’iy’undi mugore wese wababaye kuko ibyo avuga bitizewe.”

Umunyamategeko wa Trump yatangaje ko uyu wahoze ari perezida wa Amerika ateganya kujuririra icyo cyemezo cy’urukiko.

Kwibuka30

Kubera ko uru rubanza rwaciwe mu rukiko rutari mpanabyaha, ntabwo bizasabwa ko Trump yandikwa mu gitabo cy’abahamwe n’ihohotera rishingiye ku gitsina.

Trump wahakanye ibirego bya Carroll ntiyigeze yitabira uru rubanza rwamaze ibyumweru bibiri mu rukiko rw’i Manhattan.

Trump ntabwo yageze muri uru rukiko ahubwo humviswe ubutumwa bwe bwa video

Mu rukiko, Carroll w’imyaka 79, yamwenyuye ubwo abacamanza bavugaga indishyi z’akababaro agenewe n’urukiko.

Umunyamategeko wa Trump, witwa Joe Tacopina, yazunguje umutwe urubanza rurangiye, abwira Carroll ati: “Niwishyuke kandi amahirwe masa”.

Nyuma y’umwanzuro w’urukiko, Trump w’imyaka 76, yanditse ubutumwa mu nyuguti nkuru ku rubuga rwe nkoranyambaga rwitwa Trump Social, ati: “Uyu mugore ntabwo muzi na busa.

“Uyu mwanzuro w’urukiko ni igisebo – gukomeza kwibasira umuntu gukomeye kw’ibihe byose!”

Mu gihe aba bacamanza bahamije Trump ihohotera rishingiye ku gitsina no gusebya Carroll, basanze adahamwa no kumufata ku ngufu. Ibyo bari kubishobora iyo babona ibibemeza ko Trump yakoresheje imibonano mpuzabitsina Carroll batabyumvikanye.

(Src:BBC)

Leave A Reply

Your email address will not be published.