RBA yagize icyo ivuga ku byo ishinjwa n’igisirikare cy’u Burundi

6,062

Umuyobozi wa RBA yagize icyo avuga nyuma y’aho umuvugizi wa gisirikare cy’u Burundi avuze ko icyo kigo cyatanze amakuru y’ibinyoma ashinja ingabo z’u Burundi ziri muri Congo kuba ifasha inyeshyamba.

Mu mpera z’icyumweru gishize nibwo umwuka mubi watangiye kongera gututumba hagati y’u Rwanda n’u Burundi nyuma y’aho igisirikare cy’u Burundi gishyize mu majwi ikigo cy’igihugu cy’itangazamakuru mu Rwanda (RBA) gukwirakwiza amakuru y’ibinyoma ku ngabo z’u Burundi ziri muri gahunda yo kugarura amahoro mu burasirazuba bwa DRC.

Umuvigizi wa FDNB colonel Floribert yavuze ko RBA iri kwambika icyashya igisirikare cy’u Burundi mu kuvuga ko ingabo zabo ziri muri Congo ziri guha imyitozo ya gisirikare imwe mu mitwe yitwaje ibirwanisho harimo n’umutwe wa FDLR, Col. Floribert yibukije ko icyo ingabo zabo zishinzwe kizwi ndetse ko ziri kwitwara neza muri DRC, ko nta gahunda n’imwe ihari izo ngabo zifite yo gufasha cyangwa gutoza indi mitwe yitwaje ibirwanisho ikorera mu mashyamba ya Congo.

Nyuma y’ibyo Col. Floribert yashinjaga RBA kuyambika icyasha, Mr Arthur Asiimwe umuyobozi mukuru wa RBA (ikigo cy’igihugu cy’itangazamakuru) yavuze ko ibyavugiwe mu kiganiro ari ibitekerezo by’umuntu ku giti cye, atabivuze nk’utumwe na Leta cyangwa se RBA, kandi ko ari uburenganzira bwe bwo gutambutsa ibitekerezo bye, yagize ati:”Ntabwo ari igitekerezo cya Leta y’u Rwanda cyangwa cya RBA. Ni igitekerezo cy’umuntu ku giti cye kandi yabivuze nk’umuntu wigenga. Ibyo yavuze ntibisobanuye ko bishyigikiwe na Reta y’u Rwanda cyangwa RBA ahubwo yatanze igitekerezo nk’undi mutumire wese ashyikiriza icyo yiyumvira”

Hari bamwe mu begereye Leta y’u Burundi basanga u Rwanda rukwiye gusaba imbabazi binyuze muri icyo gitangazamakuru cya Leta.

Bamwe mu bakurikiranira hafi politiki ya mu karere k’ibiyaga bigari, baravuga ko kino kintu gishobora gushyira agatotsi ku mubano mwiza wari utangiye kongera kuzahuka hagati y’ibyo bihugu bibiri bimaze igihe bidacana uwaka.

Comments are closed.