Litiro 600 z’inzoga yitwa “Igisasu” zafatiwe i Muhanga na Kamonyi

4,659
Kwibuka30

Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’Inzego z’ibanze n’abaturage yangirije mu ruhame litiro 600 z’inzoga z’inkorano zizwi ku izina ry’Igisasu zafatanywe abagabo batanu mu Karere ka Kamonyi na Muhanga.

Batatu muri bo bafatiwe  mu Mudugudu wa Nyerenga mu Kagari ka Kivumu mu Murenge wa Musambira wo mu Karere ka Kamonyi, bafite litiro 120, abandi babiri bafatirwa mu Mudugudu wa Ruba, Akagari ka Cyeza mu Murenge wa Cyeza mu Karere ka Muhanga, bafite litiro 480 z’inzoga z’inkorano ziswe Igisasu.

Kwibuka30

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, Chief Inspector of Police (CIP) Emmanuel Habiyaremye, yavuze ko bafashwe ku gicamunsi cyo ku wa Gatandatu taliki 20 Gicurasi, biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage muri santeri y’ubucuruzi ya Cyanika yakorerwagamo ubucuruzi bw’izo nzoga.

Yagize ati: ”Nyuma y’uko abaturage bo mu gasanteri ka Cyanika gakora ku Mirenge ya Musambira wo muri Kamonyi n’uwa Cyeza wo mu Karere ka Muhanga, batanze amakuru ko bahangayikishijwe n’inzoga yitwa Igisasu ibahungabanyiriza umutekano, bavuga ko uwakinyweye amera nk’uwasaze bityo urugomo n’ubujura bikaba byari bimaze kwiyongera muri ako gace, hakozwe umukwabu wo guhiga abacuruza izo nzoga.”

Yakomeje agira ati: “Mu Karere ka Kamonyi hafatiwe abagabo batatu, bafatanywe litiro 120, naho ku ruhande rwo mu Karere ka Muhanga hafatirwa babiri bari basigaranye litiro 480, nyuma y’uko bagenzi babo batanu bari bamaze gutoroka kuri ubu baracyarimo gushakishwa.”


CIP Habiyaremye yashimiye abatanze amakuru ku bucuruzi bw’izo nzoga  zitujuje ubuziranenge, yibutsa abaturage ko zigira ingaruka ku buzima bwabo bitewe n’ibyo bazikoramo bavuga ko birimo uruvange rw’isukari n’amazi, imisemburo itandukanye n’amatafari.
Yaburiye abakomeje kwenga no gucuruza inzoga nk’izi zitujuje ubuziranenge ko bazakomeza gushakishwa zigafatwa.
Iteka rya Minisiteri y’Ubuzima No.001/MoH/2019 of 04/03/2019 riteganya urutonde n’ibyiciro by’ibiyobyabwenge rishyira Kanyanga n’ibindi binyobwa byose bicuruzwa bidafite icyangombwa cy’ubuziranenge mu Rwanda mu cyiciro cy’ibiyobyabwenge byoroheje.

Ingingo ya  263 mu itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 7 ariko kitarenze imyaka 10 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni 5 ariko atageze kuri miliyoni 10 ku byerekeye ibiyobyabwenge byoroheje.

Leave A Reply

Your email address will not be published.