Uganda: Umunyamategeko ukomeye yaraye yarashwe urufaya rw’amasasu ubwo yatahaga

5,372

Umunyamategeko wari ukomeye mu gihugu cya Uganda yaraye arashwe urufaya rw’amasasu arapfa ubwo yinjiraga mu gipangu iwe.

Bwana Ronald Mukisa, umunyamategeko w’imyaka 45 y’amavuko yaraye arashwe urufaya rw’amasasu mu marembo y’urugo rwe arapfa ubwo yatahaga avuye mu kazi ke ka buri munsi. Uyu mugabo yari atuye mu gace ka Wakiso gaherereye mu majyaruguru y’Uburengerazuba bwa Kampala.

Polisi y’ako gace byabereyemo yatangaje ko Mukisa yishwe ubwo yari atashye ageze mu rugo rwe.

Umuvugizi wungirije wa polisi ya Kampala, Luke Owoyesigyire, yavuze ko abaturanyi ba Mukisa bumvise urusaku rw’amasasu ubwo uyu munyamategeko yaparikaga imodoka ye ahagana saa tanu z’ijoro za Uganda.

Yongeyeho kandi ko uwo umugizi wa nabi utaramenyekana yamurashe inshuro nyinshi, arangije ahita yurira moto yari imutegereje arahunga.

Polisi yasabye buri wese waba afite amakuru yerekeye ibyo byabaye gufatanya na yo mu iperereza. Impfu ziturutse ku kurasana zikomeje kwiyongera muri Uganda.

Comments are closed.