Umutwe wa CNRD/FLN urwanya u Rwanda wiyemeje gukorana na FARDC

3,716
Kwibuka30

Mu kiganiro yagiranye n’Umunyamakuru Mugwaneza Rafiki ushinzwe ibiganiro kuri radiyo ivugira uyu mutwe, Jean cyangwa se Yohani  Urukundo umwe mu Bayobozi bakomeye ba CNRD/FLN igice cya Gen Maj Hakizimana Antoine Jeva, yatangaje ko bagomba kwifatanya n’Ubutegetsi bwa  DR Congo, kugirango bahashye u Rwanda.

Yohani Urukundo,  avuga ko CNRD/FLN ishaka gugindura ibintu mu Rwanda igakuraho Ubutegetsi buriho, burangajwe imbere n’Umuryango wa FPR –Inkotanyi.

Yakomeje avuga ko CNRD/FLN, ifite intego yo  gushimangira umutekano w’akarere k’ibiyaga bigari ,  avuga ko uhungabanywa n’u Rwanda ndetse ko biteguye kujya ku ruhande rwa DR Congo bagafatanya kururwanya, yagize ati:”CNRD/FLN ni inama y’igihugu iharanira impinduka mu Rwanda ikaba ifite umutwe w’ingabo witwa FLN intarumikwa  zigamije kurengera no gutabara rubanda n’ibyabo. Tumaze iminsi dukurikiranira hafi  ibibera mu karere by’umwihariko ibifitiye Abanyarwanda akamaro.”

Yakomeje agira ati:”Turi kubona imfu nyinshi, gusahura umutungo wa DR Congo , kwirundaho ibitwaro no gutegura intambara bikozwe n’u Rwanda. Bimaze kugaragara ko u Rwanda rwifuza kwigarura ubutaka n’umutungo bya DR Congo. Niyo mpamvu twiyemeje gufatanya na DR Congo mu rugamba rw’amahoro ,umutekano n’amajyambere hagamijwe guhindura ibintu mu Rwanda no mu karere k’ibiyaga bigari”

Kwibuka30

Rwanda tribune dukesha iyi nkuru ivuga ko Umutwe wa CNRD/FLN, wavutse kuya 19 Kamena 2016 nyuma yo gusubiranamo hagati y’abari bagize  FDLR/FOCA ,umutwe washinzwe n’abantu bagize uruhare mu gutegura no gushyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi 1994.

Gusubiranamo kwa FDLR/FOCA , byari bishingiye ku kibazo cya Kiga-Nduga aho Col Wilson Irategeka ukomoka mu majyepfo y’u Rwanda , yashinjaga Gen syvestre Mudacumura na Lt Byiringiro Victoire ,gutonesha abaturuka mu majyaruguru y’u Rwanda , bituma yivumbura ashinga uwe mutwe awitwa “CNRD/FLN afatanyije na bagenzi be barimo Lt Gen Habimana Hamada, Gen Maj Hakizimana AnToine Jeva n’abandi.

Kuva mu 2019, uyu mutwe wagabye ibitero shuma mu bihe bitandukanye ku butaka bw’u Rwanda mu bice byegereye Ishyamba rya Nyungwe , ariko birangira utsinzwe uruhenu ndetse bamwe mu bayobozi bakuru bawo bisanga mu butabera bw’u Rwanda mu buryo busa nu bwababereye amayobera.

Kuva icyo gihe, CNRD/FLN yahise iburirwa irengero bitewe n’uko yari imaze gucishwa bugufi ndetse Umuyobozi wayo mukuru wanayishyinze ariwe Col Wilson Irategeka , yicirwa mu mashyamba ya DR Congo muri Kivu y’Amajyepfo.

Muri iyi minsi Perezida Felix Tshisekedi, yasabye imitwe yose irwanya ubutegetsi bw’u Rwanda kwishyira hamwe kugirango ayitere nkunga , n imwe mu mpamvu zongeye  kuwutera akanyabugabo aho ukomeje kwigamba gutera u Rwanda ugakuraho Ubutegetsi buriho.

(Inkuru ya AKEZA Raissa)

Leave A Reply

Your email address will not be published.