Icyoba ni cyose ku Banyarwanda nyuma y’aho umuntu wa 1 ufite Coronavirus abonetse muri RDC.

19,351
Kwibuka30

Ubwoba bumaze kuba bwinshi nyuma y’aho icyorezo cya “Coronavirus” kimaze kugera muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.

Ministre w’ubuzima muri Repubulika iharanira demokrasi ya Congo yatangaje ko kuri uyu wa wakabiri umurwayi wa mbere ufite icyorezo cya Coronavirus yabonetse nyuma y’uko hagaragajwe ibisubizo byari bimaze iminsi muri loboratwari bisuzumwa.

Kwibuka30

Radio OKAPI ikorera umuryango w’abibumbye yavuze ko Bwana LONGONDO yagize ati:”ndashaka kubwira abaturage ba Repubulika iharanira demokrasi ya Congo ko muri iki gitondo twabonye umurwayi wa mbere wa coronavirus” Uwo mugabo wasanzwemo coronavirus ni Umubiligi wari warinjiye muri RDC mu minsi ishize. Ministeri yatangaje ko uwo mugabo yamaze gushyirwa mu kato, inasaba abaturage gukomeza ingamba z’ubwirinzi, kugira isuku n’ibindi byose iyo virusi yanyuramo.

Bamwe mu Banyarwanda bamaze kumenya ko iyo ndwara imaze kugera mu Baturanyi, bahiye ubwoba ndetse batangira kuvuga ko bidatinze iri bugere mu Rwanda. Ministeri y’ubuzima mu Rwanda yakajije ibikorwa by’ubwirinzi ahantu hakunze guhurira abantu benshi, ndetse hagiye hashyirwaho ibikoresho by’isuku aho abantu babanza gukaraba mbere yuko yinjira ahantu hahurira abantu benshi, nko muri gare, mu Karere,…nubwo byose biri gukorwa bityo, hari abahamya ko bidahagije, ndetse hari na bamwe basanga ko ibyo bikorwa by’ubwirinzi byari bikwiye no kujyanwa muri za gare zose zo mu gihugu cyane cyane ko kugeza ubu ata gikorwa na kimwe gikumira cyangwa gifasha kwirinda usanga hanze ya Kigali.

Leave A Reply

Your email address will not be published.