FERWAFA ibonye umuyobozi mushya

6,085

Nk’uko byari byitezwe, Munyatwali Alphonse wa Police FC ni we watorewe kuyobora Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda mu gihe cy’imyaka 2 iri imbere ku majwi 50 muri 56 batoye.

Uyu munsi nibwo habaye amatora ya Komite Nyobozi ya FERWAFA igomba kurangiza manda y’imyaka 2 ya Nizeyimana Olivier weguye tariki ya 19 Mata 2023.

Muri rusange abari biyamamaje bari 24 ariko abemerewe, bujuje ibisabwa ni 18 ariko umwe akuramo kandidatire hasigara 17.

Abataremerewe 6 ni Gacinya Chance Denis, Kanamugire Fidele na Rukundo Eugene bose bari wiyamamarije ku mwanya wa visi perezida wa kabiri ushinzwe tekinike.

Abandi ni Murangwa Eugene wari wiyamamaje ku mwanya wa Komiseri ushinzwe tekinike n’iterambere ry’umupira w’amaguru, Mutesi Gloria wiyamamaje ku mwanya wa Komiseri ushinzwe umupira w’amaguru w’abagore na Hakizimana Moussa ku mwanya wa Komiseri ushinzwe ubuvuzi bwa Siporo.

Ni amatora yabaye mu buryo butandukanye na mbere aho hatorwaga perezida gusa akaba yabaga afite Komite bazakorana yitoranyirije, kuri iyi nshuro buri mwanya wagombaga gutorerwa.

Habanje gutorwa perezida wa FERWAFA aho Munyantwali Alphonse watanzwe n’ikipe ya Police FC akaba yaniyamamazaga wenyine.

Abanyamuryango 58 nibo bari bitabiriye amatora aho 56 ari bo batoye maze babiri Musanze FC na Rugende FC zirifata.

Munyatwali yaje gutsinda amatora aho yagize amajwi 50 muri 56. Uyu mugabo akaba yaragizwe perezida wa Police FC muri Mata 2023.

Src:isimbi

Comments are closed.