New Zealand: Minisitiri w’ubutabera yeguye nyuma yo gufatwa ‘atwaye yasinze’

8,040

Minisitiri w’ubutabera wa New Zealand yeguye ku mwanya we nyuma yo gupimwa inzoga bagasanga yanyweye izirengeje igipimo cyemewe.

Kiri Allan w’imyaka 39, yashinjwe uburangare mu gutwara no kunaniza abaje kumufata.

Uyu mugore ni minisitiri wa kane weguye muri leta kuva mu kwezi kwa Werurwe(3), mbere y’amatora ateganyijwe mu Ukwakira(10).

Nta nkomere zabonetse muri iyo mpanuka yabereye mu murwa mukuru Wellington ku cyumweru ninjoro.

Nyuma yo gutabwa muri yombi, uyu wari minisitiri, yafungiwe kuri stasiyo ya polisi igihe kigera ku masaha ane mbere y’uko arekurwa. Biteganyijwe ko nyuma azitaba urukiko.

Minisitiri w’intebe w’iki gihugu, Chris Hipkins, yatangaje ko Kiri Allan yamaze igihe afite “ibibazo bikomeye byo mu mutwe bijyanye n’amarangamutima”.

Uyu mugore azakomeza kuba umudepite.

Mu kiganiro n’abanyamakuru, Hipkins yagize ati:“Yabonye ko kuguma mu mwanya wa minisitiri bidashoboka, cyane cyane minisitiri w’ubutabera waba arimo kuregwa ibyaha.”

Kiri Allan, wabaye kandi minisitiri w’iterambere ry’akarere, n’imicungire y’ibiza, vuba aha yahagaritse akazi by’igihe gito kubera “ingorane bwite”, yari yagarutse mu kazi kuwa mbere ushize.

Mu kwezi gushize yatangaje ko yatanye n’umukunzi we kandi arashinjwa imikoranire mibi n’abakozi ba minisiteri yari akuriye.

Mu itangazo yasohoye none kuwa mbere, Kiri Allan yavuze ko asubiye mu Nteko yizeye ko ho azashobora gufatanya akazi n’ibibazo bwite afite.

Yagize ati: “Ibyo nakoze ejo byerekanye ko ntari meze neza”, yongera ko mu gihe kizaza azasuzuma ahazaza he muri politike.

Uyu mugore hari igihe yabonwaga nk’ukunzwe mu ishyaka rye, ndetse yashyizwe mu bashoboraga gusimbura minisitiri w’intebe Jacinda Ardernweguye ku mirimo muri Mutarama (1)uyu mwaka mbere y’uko Hipkins atorwa.

Kwegura kwe ni amakuru mashya mu cyo Hipkins yemeje ko ari igihe cy’“akajagari” ubu kiri mu ishyaka rye.

Muri Kamena (6) minisitiri w’ubwikorezi n’abinjira n’abasohoka Michael Wood yareguye nyuma yo kunanirwa gutandukanya igishobora kuba ari inyungu bwite n’akazi. Mu kwezi kwari kwabanje, minisitiri ushinzwe imisoro Meka Whaitiri yavuye muri iri shyaka ajya mu rindi.

Mu mezi ane ashize, minisitiri wa polisi Stuart Nash yarirukanwe nyuma y’uko bimenyekanye ko yahaye amakuru y’ibanga abo atagenewe b’abaterankunga.

Comments are closed.