Goverineri Gasana yateguje utundi turere tugize u Burasirazuba ko na two tuzagenzurwamo isuku.

10,547

Guverineri w’intara y’Iburasirazuba Emmanuel Gasana yateguje utundi turere tugize u Burasirazuba ko na two tuzakorwamo igenzura harebwa iminogere y’isuku, umutekano no gutanga serivisi nziza ndetse n’ibindi byatuma uturere tugira lmijyi isobanutse kandi ibereye abayigana.

Ibi Goverineri Gasana Emmanuel yabitangaje mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa gatatu tariki 23 Kanama mu Karere ka Bugesera aho yavuze ko bamaze iminsi 10 mu bugenzuzi bw’isuku Bugamije kugira Bugesera ikeye kandi isobanutse ku buryo utundi turere twaza kuyigiraho mu cyo yise (smart Bugesera).

Ni gahunda y’ubugenzuzi bw’isuku buri gukorwa n’lntara y’Uburasirazuba ku bufatanye buhuriweho n’abandi ba yobozi Barimo Ministiri w’lbikorwa remezo, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, ndetse no mu biro bya Ministiri w’Intebe, n’abashinzwe umuteko, bwatangiye muri Kanama 2023 bukazasoza Ukuboza 2023.

Goverineri Gasana yavuze ko Akarere ka Bugesera ari kamwe mu turere turindwi tugize intara y’Iburasirazuba katangirijwemo gahunda y’ubugenzuzi bw’isuku hanarebwa ibijyanye n’imiturire n’akajagari mu midugudu utugari n’lmirenge kugira ngo utundi Turere turebereho hagamijwe kwihutisha iterambere ryatwo aho basanze umwanda uturuka ku burangare bw’abayobozi bagahagarikwa.

Yagize ati: “nk’Intara twifuje kugira ngo tuze aha ngaha noneho utundi turere tuze muri Bugesera kureba uko babitunganyije.”

Gahunda ya Smart Bugesera igamije gusiga intara y’Uburasirazuba ku rundi rwego ku bijyanye n’isuku.

Yakomeje ati: “smart Bugesera ikubiyemo ibintu byinshi, ikubiyemo uburyo abantu binjira mu kazi, uburyo abantu banoza inshingano, n’uburyo abantu batanga amaraporo, n’uburyo abantu binjira mu ikoranabuhanga, ndetse ibi byose bigomba kuba byubakiye ku miyoborere myiza y’Akarere. Turifuza yuko ibikorwa byose bijya muri iyo nzira n’utundi Turere tukaza kureba uko aha ngaha byagenze.

Yatangaje ko ibyemezo byose byafashwe birimo no guhagarika mu nshingano abayobozi ko babanje kwerekwa ibyo bakora ntibabikora.

Ati: “kuva twatangira ino gahunda, byabaye ngombwa ko dufata ibyemezo bikakaye kandi byafashwe ari uko twabanje kwereka abantu icyo gukora bigeza hagati bo ntibabikora, turacyasuzuma niba biri ngombwa kugira ngo n’abandi babe bahagarikwa ku kazi kabo kuko turacyagenzura hose, tugenzura ibyo twumvikanye bijyanye n’ibyashyira umuturage mu kaga.”

Twibutse ko abayobozi bamaze guhagarikwa mu Ntara yose bazira umwanda wagaragaye aho bayobora ari batanu barimo Gitifu wa Ntarama, Nyamata na Gashora na babiri bo mu mirenge yo mu Karere ka Kayonza na Kirehe n’abandi Banyamabanga nshingwabikorwa b’Utugari 10 bandikiwe amabaruwa abihanangiriza.

Hahagaritswe kandi uruganda rwa garagayemo umwanda ukabije rutunganya impu, hafungirwa abacuruzi, n’aho bigishiriza imodoka, n’ahandi hafunzwe hazira gusa nabi.

Iyi gahunda y’ubugenzuzi bw’isuku iza zenguruka Uturere tugize lntara y’Uburasirazuba uko ari turindwi ari two ( Bugesera, Gatsibo, Kayonza, Kirehe, Ngoma, Nyagatare, Rwamagana).

(Inkuru ya HABIMANA Ramadhan)

Comments are closed.