Abasirikare bo muri Nigeria baje kwigira ku Ngabo z’u Rwanda

3,118

Kuri uyu wa Kabiri, itsinda rigizwe n’abanyeshuri biga mu Ishuri Rikuru ryigisha amasomo y’Umutekano muri Nigeria (NISS) riherereye i Abuja ryasuye ibirindiro bikuru by’Ingabo z’u Rwanda (RDF) ku Kimihurura mu Karere ka Gasabo.

Iryo tsinda rigizwe n’abasirikare 22, riyobowe n’Umuyobozi wungirije ushinze amasomo DE. Egbeji riri mu rugendoshuri rw’icyumweru mu Rwanda, rwatangiye ku 17 kugeza ku Cyumweru tariki ya 24 Nzeri 2023.

Abitabiriye ayo masomo y’ubutasi n’umutekano atangirwa muri NISS i Abuja arimo gukurikirwa n’abasirikare baturutse mu bice bitandukanye bya Nigeria ndetse no mu bindi bihugu by’Afurika birimo Tchad, Niger, Gambia n’ Rwanda.

Bageze ku Birindiro Bikuru bya RDF, bakiriwe n’Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda Brig Gen Ronald Rwivanga, mu izina ry’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda uri mu ruzinduko muri Qatar.

Yabasobanuriye ingingo zinyuranye zijyanye n’insanganyamatsiko y’amasomo biga igira iti: “Guhuza amahanga n’imikoranire y’Uturere tw’Afurika mu by’ubukungu: Umusingi w’iterambere rirambye muri Afurika’’.

Umuyobozi w’iri shuri wungirije ushinzwe amasomo DE. Egbeji yavuze ko uru ruzinduko mu Rwanda rugamije gusangira ubunararibonye n’ubumenyi mu kwimakaza imikoranire y’ibihugu mu bukungu hagamijwe iterambere rirambye ry’Afurika.

Ati: “Dukeneye kumenya ibyo mu Rwanda bakora mu buryo bwihariye tukabyigiraho kandi no mu Rwanda hari ibyo bakwigira kuri Nigeria.”

Comments are closed.