Ikibazo ntikiri hagati yanjye na Tshisekedi, kiri hagati ya Tshisekedi na M23 – Perezida Kagame

2,957
Kwibuka30

Mu kiganiro cyihariye Perezida Kagame yagiranye n’Ikinyamakuru Jeune Afrique, Umukuru w’Igihugu yasubije ibibazo yabajijwe ku ngingo zitandukanye harimo ibireba u Rwanda by’umwihariko, ibijyanye n’imibanire yarwo n’ibindi bihugu byo mu Karere ndetse n’ibivuga ku Mugabane wa Afurika muri rusange.

Ikinyamakuru ‘Jeune Afrique’ cyatangiye kivuga ko nubwo za ‘Coup d’Etat’ zimaze iminsi zikorwa mu bihugu byo mu Burengerazuba bwa Afurika n’ibiza byibasiye Amajyaruguru ya Afurika, byatumye ibinyamakuru biba ari ho bihanga amaso, bisa n’ibyirengagije ikibazo cy’umutekano mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira
Demokarasi ya Congo, nyamara ko bidatinze bizaba ngombwa ko ibyo binyamakuru bigaruka, kuko mu kwezi k’Ukuboza 2023 muri icyo gihugu hazaba amatora y’Umukuru w’Igihugu.

Ku bijyanye n’imibanire hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Ikinyamakuru Jeune Afrique cyabajije Perezida Kagame kiti:”Ku nshuro ya kabiri mu mezi atandatu, muri Kamena hagati, itsinda ry’inzobere za ONU ryashimangiye ko u Rwanda rukomeje gufasha umutwe wa M23, risobanura uko igisirikare cyanyu kigira uruhare mu buyobozi bw’uwo mutwe, rishingiye ku mashusho yafatiwe mu kirere, amafoto n’ubuhamya. Ubwo ibyo si ibimenyetso simusiga?”

Asubiza icyo kibazo, Perezida Kagame yagize ati:“Sinzi ibyo abo bantu bazobereyemo, ariko reka tugendere ku cyo kuba iryo tsinda ryaranditse ‘raporo’. Ibyinshi mu byatangajwe n’izo nzobere muri raporo, ntabwo bihura n’ukuri kw’ibintu nk’uko twe tubizi. Ese ikibazo cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo ni M23 cyangwa ni u Rwanda, mu by’ukuri? U Rwanda na M23 byaba ibibazo bya RDC, ni ibyo gusa? Ndabaza ikibazo, kuko muri iyo raporo nta kintu na kimwe kirimo cyangwa se ni nk’aho nta kintu kigeze kivugwamo ku mateka y’ibibazo bya Congo, ku birebana n’inshingano z’inzego za Congo, ku byaha byakozwe n’ingabo za Congo ‘FARDC’…ibyo bimaze imyaka isaga makumyabiri, nubwo hari ingabo za ONU zishyurwa za Miliyari z’Amadolari. Kuki batavuga ku byo izo ngabo za ONU zagezeho? Ibyo bibazo nta nyungu bifite”?

Niba u Rwanda rushinjwa ibyo mumaze kuvuga, ni iyihe mpamvu yatuma rujya mu bibazo bya RDC? Kuki izo nzobere zigera kuri icyo zigaceceka? Ku kijyanye na FDLR imaze iyo myaka yose muri ako gace, ku bijyanye no kuba iteje ikibazo ku Rwanda ndetse no ku RDC ubwayo? Guverinoma ya Congo yabumbiye hamwe ku mugaragaro abantu biyita ko barwanya u Rwanda, bashaka guhirika Guverinoma y’u Rwanda. Perezida wa Congo arabakira, ariko izo nzobere ntizibivuga. Zitangaza gusa ibishinjwa u Rwanda, nk’ibyo kuvuga ko rufasha M23, ariko ku bindi zigaceceka, ku nkomoko y’ikibazo cya RDC. Byose bikubirwa mu kuba ari uruhare rw’u Rwanda. Ariko u Rwanda ntirubayeho ku bwabo.

Jeune Afrique yamujije ikindi kibazo igira iti:“Hashize amezi menshi RDC n’u Rwanda batangiye uburyo bubiri bw’ubuhuza, harimo ubwabereye i Luanda n’ubwabereye i Nairobi. Inzira ya Dipolomasi yarananiranye“?

Kwibuka30

Perezida Kagame yasubije agira ati: ”Oya, kubera ko ibihugu bigize umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba ‘EAC’, wohereje umutwe w’ingabo muri RDC. Uwo mutwe w’ingabo wakoze akazi gakomeye mu rwego rwo kugarura ituze. Ariko ntangazwa no kuba, uwo mutwe w’ingabo za EAC, ari na wo wonyine washoboye kugira umusaruro utanga kugeza ubu, mu bijyanye no guhagarika imirwano, bikubahirizwa n’impande zombi nibwo hanyuramo ubushyamirane. Kumva ko abayobozi ba Congo badashaka ko uhaguma. Biratangaje. Ibyakozwe byose kugeza ubu, ibiganiro bya Nairobi na Luanda ni byo byonyine byashoboye gutuma ibintu bituza”

Jeune Afrique yabajije Perezida Kagame ikindi kibazo igira iti:“Ku ruhande rumwe Guverinoma ya Congo yanze kugirana ibiganiro n’umutwe wa M23,ku rundi ruhande inyeshyamba zivuga ko uyu munsi zitarebwa na gahunda yo gushyirwa ahantu runaka. Kuba imirwano yakongera kubura byamaze kuba nk’aho ari nta kabuza?

Perezida Kagame yasubije agira ati:”Kuki mutabaza abo mukwiye kuba mubaza kuri icyo kibazo? Niba hari ibivugwa ku Rwanda, tuzabyirengera. Ariko mwimbaza impamvu u Rwanda rudakurikirana ikibazo cya bariya bantu. Ibyo ntabwo bindeba.Abagize umutwe wa M23, ni abaturage b’Abanye-congo”.

Jeune Afrique yabajije Perezida Kagame igira iti:“Ibiganiro biracyoshoboka na Perezida Tshisekedi?

Perezida Kagame yasubije agira ati, “ Umuntu utemera kuganira n’abaturage be, yakwemera kuganira nanjye? Ubwo ntibyaba ari ibintu bidasanzwe? Njyewe igihe cyose nakomeje kuba niteguye kuganira nawe. Hari n’igihe twageze kuganira, kandi ibibazo dufite ubu, biri mu byo twaganiriyeho. Ese ubu kuganira uyu munsi, byo kuganira gusa, byafasha gukemura ibibazo byacu? Cyangwa tugomba kuvugana igihe hari amahirwe agaragara yo gukemura ikibazo? Guhura byo kuganira gusa, twarabikoze kenshi. Igihe cyose narabyemeye kandi nabihaye umwanya. Abantu bavuga ko ikibazo kiri hagati ya Kagame na Tshisekedi, ariko ntabwo ari byo. Kubera iki kuza kumvugisha byaba inzitizi ku biganiro Perezida wa Congo agomba kugira ku ruhande rwe, kugira ngo akemure ibibazo afitanye n’abaturage be”.

Jeune Afrique yabajije Perezida Kagame, ” Amatora ya Perezida wa Repubulika muri RDC ataha, ku bwanyu azagira icyo ahindura ku mubano w’ibihugu byombi?”

Perezida Kagame yasubije agira ati, “Simbizi. Ariko kugeza ubu, ntacyo bimbwiye”.

Leave A Reply

Your email address will not be published.