Mu kimwaro cyishi, Kazungu yitabye urukiko yemera ibyaha 10 byose aregwa

11,053
Kwibuka30

Kazungu ukekwaho ibyaha bitandukanye birimo kwica abantu bagera kuri 14 akabashyingura aho yari atuye, yitabye urukiko maze yemera ibyaha byose yashinjwaga n’ubushinjacyaha, asaba kuburanishwa mu muhezo.

Amapingu ku maboko, n’ikimwaro cyinshi, mu gapira k’umukara n’ipantaro yenda kuba ikijuju muri kamambiri za umoja zitukura, niko Bwana Kazungu Denis yagaragaye ubwo yazaga kwitaba urukiko ku nshuro ya mbere none kuwa kane taliki ya 21 ukwezi kwa cyenda 2023.

Yazanywe mu rukiko ku Kicukiro mu mujyi wa Kigali arinzwe bikomeye, akigezwa mu rukiko yasomewe umwirondoro we ko yitwa Denis Kazungu w’imyaka 34, yemera ko ari uwe. Mu mwirondoro we ntihavuzwe icyo yakoraga cyangwa umwuga we.

Ubushinjacyaha bwamusomeye ibyaha 10 bumurega birimo; kwica ku bushake, iyicarubozo, gusambanya umuntu ku ngufu, gufunga abantu bitemewe n’amategeko n’ibindi…

Mu cyumba cy’Urukiko kirimo abanyamakuru benshi cyane, nta gihunga, Kazungu yasubije ati: “Ndabyemera”.

Kazungu utari ufite umwuganizi mu mategeko, yasabye kuburanira mu muhezo ngo kuko yakoze ibyaha bikomeye atifuza ko bijya mu itangazamakuru, ariko ibi Urukiko rurabyanga.

Yari arindiwe umutekano bikabije n’abapolisi b’ibigango, abanyamakuru bafata amafoto

Kazungu aregwa kwica abagore 13 n’umusore umwe mu bihe bitandukanye, bamwe imibiri yabo yasanzwe aho yari atuye yarayihambye.

Ntiharamenyekana imyirondoro y’abo yishe bose, iperereza ryakozwe n’urwego rubishinzwe ntiharatangazwa ibyarivuyemo byose.

Kwibuka30

Ubushinjacyaha bwavuze ko mu ibazwa Kazungu yabwemereye ko atibuka abo yishe gusa yibuka uwitwa Eric Turatsinze – uyu yamwambuye n’indangamuntu ye agakoresha umwirondoro we – hamwe n’abitwa Eliane na Françoise.

Ku byaha aregwa, Kazungu yavuze ko abo yishe yabishe kuko “banyanduje SIDA kandi babishaka.”

Ntabwo hazwi neza urwego rw’ubuzima bwo mu mutwe Kazungu ariho. Gusa mu isura no mu byo avuga aboneka nk’udafite ikibazo.

Kazungu amaze kwemera ibyo aregwa, mu rukiko umugore ukuze yavugije induru, arataka aririra umwana we avuga ko Kazungu yishe.

Abajijwe niba ntacyo yongeraho kubyo yavuze, Kazungu yemye kandi yeruye, yasubije Urukiko ati: “Ibyaha nakoze birakomeye, Urukiko rufate icyemezo rubona gikwiye ku kumfunga cyangwa ikindi…Ntacyo narenzaho.

Umucamanza yavuze ko icyemezo ku kumufunga cyangwa kumufungura by’agateganyo Urukiko ruzagitanga tariki 26 z’uku kwezi.

Kugeza ubu Kazungu yemeye ko yakoze bimwe mu byaha bikomeye mu bijya biburanwa mu manza z’inshinjabyaha mu Rwanda.

Kuba Kazungu yemeye ibyaha ashinjwa bisobanuye ko amahirwe ko urukiko ruzamurekura by’agateganyo ari macyeya cyane. Ibi bishobora guha umwanya iperereza rirambuye ku kumenya imyirondoro y’abo yemeye ko yishe.

Kazungu ashobora kuzaburanishwa kuri buri muntu muri 13 ashinjwa kwica, kuko mu gihe abishwe bose bamenyekana buri muryango wiciwe uba ufite uburenganzira ku ndishyi. Ni urubanza rushobora kuzatinda kurusha uko rwumvikana ubu aho yemeye ibyaha.

Birashoboka kandi ko mu maburanisha azakurikiraho Kazungu – waburanye uyu munsi nta mwunganizi afite – ashobora guhindura imvuga, akagaruka ahakana ibyaha aregwa.

Leave A Reply

Your email address will not be published.