KNC yifatiye mu gahanga PAC ayishinja gusuzugura abayobozi mu ibazwa
Bwana KNC ntiyemeranywa na PAC uburyo ikoresha mu kubazaba abayobozi bamwe na bamwe baba bakoresheje nabi umutungo wa Leta.
Ubwo bari mu kiganiro kizwi nka “Rirarashe”, kimwe mu biganiro bikunzwe cyane gikorwa na Kakooza Charles uzwi nka KNC akagikorana na Bwana Mutabaruka Anglebert buri gitondo, kuri uyu wa gatanu taliki ya 22 Nzeli 2023 Bwana KNC akaba n’umuyobozi wa Radio na TV1 yavuze ko atemeranywa na gato uburyo PAC ikoresha mu kubaza abayobozi, ati:“Uburyo PAC yitwara mu kubaza biteye ikibazo, uburyo bakoresha batera ubwoba banasuzugura umuyobozi live imbere ya TV na radio kandi ejo bundi azagaruka mu baturage sibyo, kuriya ni ugutesha agaciro abayobozi”
ku bwa KNC abadepite bagize PAC bagombye gukoresha imvugo zirimo kubahana zitarimo gutesha agaciro abandi bayobozi kuko n’ubundi abenshi baba bakiri mu nzego zituma bahura n’abaturage bayobora.
Uyu mugabo yakomeje avuga ko bikwiye ko minisitiri w’intebe abijyamo maze hagashyiraho uburyo aba bayobozi bakwiye kubwirwa hatarimo kubasuzuguza rubanda no kubatera ubwoba. Yakomeje agira ati:”Sinishimiye ko PAC yakomeza igaraguza agati abayobozi kariya kageni, bacungira ku tuntu duto duto“
N’ubwo bimeze bityo Bwana KNC ntiyumvikanaga na bagenzi be bakoranaga ikiganiro kuko bo bakmeje bavuga ko ahubwo buriya buryo ari bwiza kuko bamwe mu bayobozi bazengereje abaturage, hatabaye rero kubwirwa mu mvugo zikakaye abayobozi bakomeza kwangiza umutungo wa rubanda, uwitwa Anglebert ati:”Biriya ni byiza, jye ndabishyigikiye, ahubwo babyongeremo imbaraga, bari mu nshingano, urafata mubazi ikarya amafaranga rubanda akigendera ku mushoramari wicaye hariya?“
Aba bagabo bakomeje bajya impaka ariko KNC akomeza kugaragaza ko abagize PAC bakwiye gukosora imvugo bakoresha kuko zirimo agasuzuguro no gutesha agaciro abayobozi, mu gihe bagenzi be bakomeje kumwereka amwe mu makosa PAC yagaragaje kandi afite ishingiro nk’aho RURA yabajijwe uburyo yishyuza internet muri za Bus kuri internet itarimo ndetse ko hari abishyuzwa badafite n’izo terefoni zifata internet.
KNC yagize ati:”Sinanze ko babazwa inshingano, icyo nenga ni uburyo bakoresha mu kubaza, izo mvugo zikakaye zijye zinakoreshwa mu bindi bibazo bya rubanda nk’izamuka z’ibirayi n’ibindi“
Hari bamwe mu bakurikirana ikiganiro nabo bavuze ko PAC ikoresha imvugo zikakaye zibuzemo ikinyabupfura no kubaha abandi bayobozi.
Izi mpaka zakomeje ku mbuga nkoranyambaga aho bamwe bemeza ko abo bayobozi bakwiye kubazwa muri ubu buryo kuko bazengereje rubanda, mu gihe hari n’abandi bavuga ko ari ukwandagaza abayobozi.
Twibutse ko PAC ari komisiyo y’inteko ishingamategeko ishinzwe gukurikirana uburyo imari ya Leta ikoreshwa mu nzego za Leta.
Comments are closed.