Belgique: Vincent Van Quickenborn wari minisitiri w’ubutabera yeguye

3,348

Bwana Vincent Van Quickenborne wari minisitiri w’ubutabera mu Bubiligi, yatangaje ko yeguye ku mirimo ye nyuma y’aho habaye igitero mu mujyi wa Buruseri guhitana ubuzima bw’abantu.

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, yavuze ko nyuma y’iminsi ine habaye igitero cy’iterabwoba cyakozwe n’umugabo witwa Abdessalem Lassoued, tariki ya 16 Ukwakira 2023 hagapfa abantu babiri ndetse hagakomerka undi umwe, yasanze atakomeza kuba Minisitiri kuko atigeze yubahiriza inshingano ze neza.

Minisitiri Quickenborne yavuze ko kwegura kwe kwaturutse kuri Abdessalem Lassoued, ufite inkomoko muri Tunisia, aho yarashe abanya Suède babiri mu murwa mukuru w’u Bubiligi.

Nyuma y’iyicwa ry’aba Banyasuwede, Minisitiri Quickenborne yamenye ko mu mwaka wa 2022 igihugu cya Suède cyari cyarasabye u Bubiligi kohereza Abdessalem Lassoued, nyuma yo gukatirwa n’inkiko z’igihugu akomokamo, kubera ibyaha bisanzwe ariko u Bibiligi ntibwagira icyo bubikoraho.

Uwo Muminisitiri ngo yumvise ari amakosa yakoze yo kutubahiriza inshingano ze, asanga atakomeza kuba umuyobozi.

Ati:”Iri ni ikosa rikomeye rifite ingaruka zibabaje cyane, ni yo mpamvu neguye“.

Yasabye imbabazi ku makosa yakoze ndetse no kuba atarubahirije inshingano ze uko bikwiye, nk’uko yabibwiye itangazamakuru ku mugoroba tariki 20 Ukwakira 2023.

Ati: “Nka Minisitiri w’Ubutabera, ndashaka rwose gusaba imbabazi, mu izina ry’Ubutabera, abahohotewe n’ababo. Ndashaka kandi gusaba imbabazi mu izina ry’Ubutabera ku baturage ba Suwede ndetse na bagenzi bacu b’Ababiligi“.

Comments are closed.