Kigali: Umurambo wa muzehe Gafunguzo wasanzwe mu mugezi wa Nyabugogo
Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere taliki ya 11 Ukuboza 2023ku mugezi wa Nyabugogo hatahuwe umurambo w’umusaza witwa Gafunguzo abamuzi bakavuga ko yari asanzwe atuye mu murenge wa Gisozi.
Abari aho kuri uwo mugezi bavuze ko uwo musaza uri mu kigero cy’imyaka 70 y’amavuko yaba yishwe n’abagizi ba nabi kuko umurambo we wari ufite ibikomere.
Uwitwa Rukara Innocent uri aho ngaho yagize ati:”Twari tugiye gufata umucanga, tubona umurambo w’umusaza, wabonaga umurambo ufite ibikomere byinshi ku buryo n’amaso yari yakuwemo, ntituzi igihe ibyo byabereye, ariko inzego z’umutekano zimaze kuhagera”
Si ku nshuro ya mbere muri uwo mugezi hasangwamo umuntu wapfuye kuko no mu kwezi kwa munani bahasanze umurambo w’umwana w’umusore nawe bivugwa ko yishwe abanje gukubitwa.
(Inkuru ya UWASE Rehema/indorerwamo.com)
Comments are closed.