Saleh al-Arouri yari umuyobozi wungirije wa Hamas yishwe.

2,474

Igisirikare cya Israël cyiciye umuyobozi mukuru wungirije w’umutwe wa Hamas ku rwego rwa politiki, Saleh al-Arouri, mu majyepfo y’Umurwa Mukuru wa Liban, Beirut.

Nk’uko BBC yabitangaje, Saleh yiciwe mu gitero cya ‘drone’ cy’igisirikare cya Israel cyari kigambiriye kwivugana abayobozi bakuru ba Hamas baba muri Liban.

Uyu muyobozi yiciwe hamwe n’abandi batandatu barimo ba komanda babiri bo mu gisirikare cya Hamas n’abandi barwanyi bane b’uyu mutwe Israel ifata nk’uw’iterabwoba.

Umuyobozi mukuru wa Hamas ku rwego rwa politiki, Ismail Haniyeh, yamaganye iki gitero, acyita “igikorwa cy’ubugwari, cy’iterabwoba, kivogera ubusugire bwa Liban, kikagura uruziga rw’ubushotoranyi.”

Ubuyobozi bwa Hezbollah na bwo bwise iki gitero ubushotoranyi kuri Liban, buteguza ko uko byagenda kose uyu mutwe uzihorera. Buti “Iki cyaha ntabwo kizabura igisubizo n’igihano.”

Saleh yari umuhuza w’ibikorwa bya Hamas n’iby’umutwe wa Hezbollah ufite ibirindiro bikuru muri Liban. Ni imitwe isanzwe itabarana iyo igisirikare cya Israël kirasa ku mpande zombi.

Comments are closed.