Ni iki Netflix ihishiye abakunzi bayo muri 2024?

3,739

Guhera muri Mutarama, Netflix yatangiye gushyira ahagaragara bike muri byinshi ifitiye abayikoresha.

Umwaka ushize wa 2023, wabaye umwaka mwiza cyane cyane ku bakunzi ba firime zitandukanye harimo nka May december, The killer n’izindi. Uyu mwaka ntabwo ari uwo kwicwa n’irungu dore ko hari na firime zamaze kugera kuri uru rubuga, zikaba zikomeje kurebwa cyane, nyuma y’iminsi irindwi gusa umwaka mushya utangiye.

Ku ikubitiro, ku munsi w’ubunani hasohotse Bitconned, Fool Me Once na You Are What You Eat

Ku itariki 03 Mutarama, hasohoka Delicious in Dungeon mu gihe ku munsi wakurikiyeho hasohotse Society of the Snow na The Brothers Sun. Mu minsi ibiri ishize, abasuye uru rubuga bahasanze Good Grief n’indi y’uruhererekane yitwa Gyeongseong Creature.

Dore zimwe muri firime abantu bakangurirwa kuzareba muri uyu mwaka ndetse benshi banategerezanyije amatsiko bijyanye n’ibyazivuzweho mbere y’uko zisohoka.

.The beekeeper: Izasohoka tariki 12 MutaramaAbantu benshi bategereje kongera kubona Jason Statam uzakinana David Ayer muri iyi firime ya mbere yabo izaba isohotse.

.Lisa Frankenstein. Amatsiko y’abategereje iyi firime azashira tariki ya 09/01/2024 ikaba izagarukamo abarimo Robin Williams, Diablo Cody, Kathryn Newton na Williams said.

.This is me now: Ku itariki ya 16 Gashyntare, Jennifer Lopez umunsi azashyirira hanze Umuzingo we w’indirimbo nyuma y’imyaka icumi, azanashyira hanze iyi firime yakinnye, akaba yarayandikiwe kandi n’umugabo we Ben Affleck, wanamufashije bikomeye muri uyu mushinga we azamurikira umunsi umwe.

.Civil war: Iyi nayo ni firime abakunzi ba Netflix bategereje dore ko incamake zayo zasohotse umwaka ushize zagaragaje ko iteye amatsiko. Izagaragaramo Alex Garland, Kirsten Dunst n’abandi bakinnyi bakomeye ikazasohoka tariki 24 Mata, 2024

.Untitled deadpool sequel: Abakunzi ba firime zitunganywa na Mavel mu kwezi kwa 7 k’uyu mwaka bazashyirwa igorora, kuko ku itariki ya 26 z’uko kwezi aribwo iyi izasohoka.

.Wicked igice cya 1: Abakunzi b’umuhanzi w’icyamamare Ariana Grande, bafite amatsiko yo kuzabona agaragara muri iyi firime ku itariki ya 27 Ugushyingo, 2024, akazaba ari kumwe n’abarimo Cynthia Erivo, Jonathan Bailey  n’abandi.

Hari izindi nyinzshi zizasohoka kuri uru rubuga ndetse n’iz’uruhererekane nka Vikings Valhalla, Special ops Lionness n’izindi nyinshi dore ko byibuze ku mwaka kuri uru rubuga hajyaho izirenga 700.

Comments are closed.