Urukiko rwemereye umugore guhabwa intanga z’umugabo we wapfuye

2,428
Kwibuka30

Umugore w’imyaka 62 wo muri Australia, yahawe uburenganzira n’Urukiko bwo gukura intanga ku mugabo we w’imyaka 61 wapfuye, kugira ngo azifashije mu kubona urubyaro hakoreshejwe ikoranabuhanga ryo guhuza intanga rizwi nka IVF (In vitro Fertilization).

The Guardian yatangaje ko ubwo burenganzira yabuhawe n’Urukiko rw’Ikirenga rwo mu Burengerazuba bwa Australia, nyuma y’uko uwo mugore atanze ikirego mu mpera za 2023 asaba kwemererwa gukura izo ntanga ku mugabo we wari wamaze gupfa.

Ibitaro bimaze kwima umugore uburenganzira bwo guhabwa intanga z’umugabo we, yahise atanga ikirego asaba kwemererwa kuzihabwa biza no kwemerwa, dore ko bari basanzwe bafitanye abana babiri ariko bose bishwe n’impanuka.

Kwibuka30

The Guardian ivuga ko nyuma yo gupfa kw’abo bana ababyeyi babo bashatse kongera kubyara, gusa umugore akagirwa n’inama n’abaganga ko bitakunda kubera imyaka y’ubukure yari agezemo.

Ibyo gukoresha intanga z’uwo mugabo wapfuye byaje kwemezwa ndetse Urukiko rw’Ikirenga rubwirwa ko mubyara w’umugore ufite imyaka 20 ari we uzabatwitira umwana.

Umucamanza Fiona Seaward yemereye uwo mugore gukura intanga ku mugabo we, ariko akaba aretse kuzikoresha mu gihe yaba atarahabwa uburenganzira n’urukiko.

Mu busanzwe, amategeko ya Australia ntibyemewe ko umugore ashobora gutwitira undi, aho abahatuye bashaka kubikora bashobora kujya ku bikorera ahandi byemewe.

Src:igihe

Leave A Reply

Your email address will not be published.