Bugesera: Abantu batatu bagwiriwe n’ikirombe umwe avanwamo akiri muzima

2,083

Abagabo batatu umwe w’imyaka 15 n’undi w’imyaka 17 n’uwa 20 bo mu Murenge wa Rweru mu Kagari ka Batima mu karere ka Bugesera bagwiriwe n’ikirombe, umwe abasha kuvanwamo ari muzima nyuma y’uko binjiye imbere mu kirombe bagiye gucukura amabuye y’agaciro.

Amakuru yo kugwirwa n’iki kirombe yamenyekanye ku wa gatanu tariki 16 Gashyantare 2024 ahagana saa kumi n’imwe z’umugoroba abataruge aribo batabaje ubuyobozi ko hari ikirombe gisanzwe gicukurwamo amabuye cyagwiriye abantu barimo bakuramo amabuye.

Abageze mu Mudugudu wa Gasororo aho iki kirombe giherereye, babwiye indorerwamo.com ko mu bisanzwe abaturage baca mu rihumye ubuyobozi bakaza gucukura amabuye akirimo rero ko aba nabo bari baje kuyacukura bageramo imbere kigahita gitenguka kikabagwira.

Bakomeza bavuga ko umwe muri abo batatu yavanywemo akiri muzima ngo yari inyuma ya bagenzi be bari bamaze kwinjiramo imbere ngo kimugwira akiri inyuma ngo niko guhita atabarwa avanwamo vuba na bwangu, mu gihe bagenzi be bitashobokaga ko bo batabarwa kuko bari bageze imbere.

Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Bwana Mutabazi Richard, yemereye indorerwamo.com ko koko inkuru y’igwirwa ry’ikirombe kubagabo batatu ari impamo, ko bari bagiye gucukura amabuye mu buryo butemewe nyuma baza kugwirwa na cyo umwe abasha kuvanwamo akiri muzima, mu gihe abandi batatu bahezemo.

Yagize ati: “Nibyo koko abagabo batatu bagwiriwe n’ikirombe umwe avanwamo akiri muzima, abandi batatu bahezemo, hatangiye igikorwa cyo gushaka uko bavanwamo, abo bose bari mu gikorwa cyo gucukura amabuye mu buryo butemewe” 

Meya Mutabazi Richard yihanganishije imiryango y’abagwiriwe n’ikirombe bagishakishwa kugeza ubu bataraboneka, asaba abaturage kwirinda ubucukuzi bw’amabuye butemewe bakabureka, ko bushobora kubabyarira ibyago birimo n’urupfu.

Iki kirombe aba baturage bacukuraga cyari kimaze igihe kitagikoreshwa nk’uko umuyobozi yabisobanuye. Ibyumvikanisha ko abagicukuragamo babikoraga mu buryo butemewe n’amategeko.

(Habimana Ramadhani umunyamakuru wa indorerwamo.com i Bugesera)

Comments are closed.