Ibintu byatunguranye muri New York Fashion Week 2024 bitazibagirana mu mitwe y’abakunzi b’imideli birangajwe imbere n’amabara ya Beyonce.

358
Kwibuka30

New York Fashion Week 2024 ni imurikamideli riba kabiri mu mwaka mu kwezi kwa kabiri ndetse no mu kwa cyenda ribera mu mujyi wa New York. Kandi uyu mujyi ufatwa nk’umwe mu mijyi yateye imbere mu ruganda rw’imideli, kuri iyi nshuro icyumweru cy’imideli cyatangiye kuwa 8 Mutarama 2024 kugeza 14 Mutarama 2024 aho abahangamideli barenga 70 barimo 3.1 Phillip Lim, Altuzarra, Anna Sui, Carolina Herrera,Willy Chavarria, Marc Jacobs ndeste n”abandi. Bakaba baramuritse imyambaro bakoze harimo igezweho ndetse n’ivanze na gakondo.

Ibirori byarabaye ariko nk’uko muzi ntihajya habura udushya cyangwa ngo habure ibintu biba bitunguranye bitari byitweze, bimwe mu bihe bitazibagirana byaranze NYFW 2024 bizwi nka suprises twabitondetse kuva kuri 1 kugera ku 10.

10. Umuhanzi Baby Face yaririmbye mw’imurikamideri rya LaQuan Smith

LaQuan Smithni umuhangamideli w’umunyamerika uzwiho gukora imyambaro y’abagore nawe yari umwe mu bamuritse imideli ye muri NYFW 2024, ariko icyaje gutungurana ni ukuntu umuhanzi Baby Face yafashe urubyiniriro akaririmbira abari bakurikiye imideli yari iri ku murikwa, ibi bifatwa nka bimwe mu bihe by’ingenzi byaranze NYFW 20204.

9. Inzu y’imideli ya Sandy Liang nayo yamuritse agasakoshi gashya kari mu bwoko bwa  It Bag kakomeje kuba isereri mu mitwe y’abitabiriye NYFW 2024.

Inzu y’imideli ya Sandy Liang nyuma y’uko ishinzwe muri 2014 yakomeje kugenda igarara ku rutonde rw’imbere mu nzu z’imideli ziri kuzamuka neza mu ruganda rw’imideli. Mu mwaka w’i 1930 nibwo inzu y’imideli y’Abataliyani yitwa Louis vuitton yakoze isakoshi yitwa It bag gusa ariki muri 1990 Chanel nayo yaje gukora iyo sakoshi. Kuri ubu rero inkuru yatangaje abantu ndestse ikanabashimisha ni uko muri NYFW 2024, Sandy Liang yamuritse isakoshi nshya iri mu bwoko bwa It bag ariko ikaba ikoranye ubuhanga buhanitse.

8. Uruganda rwa AREA rwamuritse imideli ikozwe mu maso azwi nka Googly eyes 

Ahasaga mu mwaka w’i 1970 nibwo uruganda rw’ibipupe BIPO rwakoze amaso ya plastic ari igitekerezo cya Tom Blundell azajya yifashishwa mu gukora ibikinosho by’abana ndetse n’ibindigusa uruganda rwa AREA rwamuritse imyambaro irimo inkweto, ijipo, imipira, amarinete ndetse n’amaherena akozwe muri ayo maso  yitwa googly eyes.

7. Umunyamideli ufatwa mu beza isi ifite Emily Ratajkowsk yagaragaye amurika imideli yakozwe na Tory burch LLC

Emily Ratajkowsk ni umumurikamideli w’umunyamerikakazi akaba n’umukinnyi wa filime yagiye agaragara cyane mu bikorwa by’imideli, Emily yakuriye muri Ford models kompanyi yita ku bamurikamideli kuri ubu arimo arabarizwa muri VIVA na DNA Model Management. Gusa kuri ubu yagaragaye amurika imideli ya Torch Burch muri NYFW 2024 kubona ubwabyo byari inkuru bitewe n’izina afite mu ruganda rw’imideli.

6. Imurikamideli rya PUMA muri NYFW 2024 ryatumye abitabiriye ibi birori bacika ururondogoro binyuze mu mitegurire myiza yo kurutambukiro (Runway stage)

PUMA ni uruganda rw’abadage narwo rumaze igihe mu mideli dore ko rwatangiye gukora guhera mu mwaka w’1948. Puma nayo yagomba kumurika imideli yayo muri NYFW 2024 gusa yakoze icyayizanye inagerekaho gusiga inkuru mu mitwe y’abanyamideli bakurikiranye ibi birori binyuze ku buryo ku mitegurire myiza y’urutambukiro.

5. Ibyishimo byari byinshi kubagize inzu y’imideli ya Marc Jacobs kuko bicishije ibuye rimwe inyoni ebyiri.

Umuhangamideli Marc Jacobs muri 1984 nibwo yashinze uruganda rukora imideli ararwiyitirira uko iminsi igenda ishira inzu y’imideli yagiye igaruka mu mitwe y’abanyamideli cyane binyuze mu bikorwa byayo dore ko Marc Jacobs nayo yamuritse imideli yayo muri NYFW 2024 ari nako rwizihizaga imyaka 40 rumaze rukora imideli.

4. Icyamamare mu ruganda rwa Cinema Katie Holmes cyitabiriye imurikamideli rya Michael Kors

Niba uri umukunzi wa cinema ugomba kuba uzi Katie Holmes muri filime nka Ice storm, Disturbing behavior, Go, The gifts ndetse n’izindi nyinshi cyane. Rero uyu munya-Amerikakazi yaje kuba yitabira Imurikamideli ya Michael Kor urugandanarwo rumaze igihe kitari gito mu mideli.

3. Collina Strada iyi nzu y’imideli nayo yaje gutangaza abantu ubwo bamurikaga imideli yabo  hifashishijwe umumurikamideli utwite n’undi uteruye umwana.

Abahanga baravugango buriya mu buzima igihe cyawe ntuzagipfushe ubusa, Umuhangamideli Collina strada yakoze ibintu bitameneyerewe mu ruganda rw’imideli aho yamuritse imideli yifashishije umumurikamideli utwite n’undi watambutse ku rutambukiro ateruye umwana ibi byagumye mu mitwe y’abitabiriye ibyo birori dore ko bidasanzwe.

2. Umunyamideli Sofia Richie utajya wiburira nyuma yuko atwite nawe yakoreye agashya muri NYFW 2024

Kwibuka30

Sofia Richie utajya wiburira akabara ari umwe mu banyamideli bahora mu binyamakuru bitewe n’ibikorwa bye. Sofia yaje kuba yitabira NYFW ariko agaragara ku itapi itukura yifotoza yambaye imyenda yakorewe abagore batwite ku buryo ubonako biryoheye ijisho.

1. Umuhanzi Beyonce yaje kuba arangaza abitabiriye imurikamideli rya Luar

Nta kuntu waba utazi Beyonce umwe mu bahanzi bamaze igihe kinini mu ruganda rwa muzika yaje kuba yitabira NYFW 2024 yicara mumyanya y’icyubahiro by’umwihariko mu imurikamideli ry’imayambaro yo mw’itumba igezweho ya Luar gusa inkuru si uko yaje ahubwo ni imyambarire ye yarangaje abantu bigatuma birengagiza abarikumurika imideli ya Luar ahubwo amaso bakayahanga uyu muhanzikazi Beyonce hafi iminota ibiri.

Pictures

(Inkuru ya Plat The fashionista/indorerwamo.com)

Leave A Reply

Your email address will not be published.