Umukinnyi yapfiriye mu mwiherero ubwo biteguraga umukino

1,232

Rutahizamu w’ikipe y’igihugu y’abagore ya Zambia, Norni Betani yitabye Imana mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu Tariki ya 21 Gashyantare 2024, azize indwara ya Malaria nk’uko bitangazwa n’Umunyamabanga mukuru w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Zambia, Reuben Kamanga.

Kamanga yabwiye itangazamakuru ko uyu Rutahizamu usanzwe ukinira ikipe ya Indoni Roses yafashwe n’uburwayi kuwa mbere w’iki cyumweru ubwo ikipe y’igihugu yari iri mu mwiherero bihutira kumujyana kwa Muganga ku bitaro bya Kanyama Lev 1 byari hafi aho ariko biranga bamukomezanya ku bitaro bya kamunuza bya Lusaka ari naho yaguye.

Ikipe y’igihugu y’abagore ya Zambia(Copper Queens) iri mu mwiherero yitegura umukino izahuramo n’igihugu cya Ghana. Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri iki gihugu ririvuga ko ribabajwe n’urupfu rwa Norni Betani, rigakomeza ryihanganisha inshuti n’abavandimwe nyakwigendera asize.

Comments are closed.