Nyamasheke: Umugore w’imyaka 53 yasanzwe mu nzu yapfuye bikekwa ko yishwe

1,255

Mukashema Dorothée w’imyaka 53 wabaga mu nzu wenyine mu Mudugudu wa Gabiro, Akagari ka Kagarama, umurenge wa Mahembe mu Karere ka Nyamasheke, yasanzwe ku buriri yapfuye afite igikomere mu mutwe, bikekwa ko yishwe.

Amakuru Imvaho Nshya dukesha iyi nkuru yahawe n’umukobwa we witwa Musabyimana Cécile, utuye mu Mudugudu wa Gasharu mur Kagari ka Kagarama, wanamubonye bwa mbere yapfuye, avuga ko baherukanaga ku wa Mbere tariki ya 18 Werurwe saa munani z’amanywa, ubwo yari agiye kumureba ngo bahane gahunda yo kuzindukira mu gishanga cy’umuceri cya Mugonero kubagara umuceri wabo.

Nyina amubwira ko agiye kugura kawunga yo guteka mu isoko rya Mugonero, yavayo akajya gukura imyumbati, bakazindukira muri uwo muceri.

Musabyimana avuga ko yageze mu muceri saa yine agira ngo nyina yahageze akamubura, yamuhamagara telefoni nticemo, agatangira  kubagara, saa tanu amuhamagaye n’ubundi biranga arakomeza arabagara, na saa sita biranga, arakomeza ageze saa munani n’igice yongeye idaciyemo, ava mu murima ajya kumureba.

Ati: “Nkihagera nasanze urugi rwo ku irembo rwegetseho, ndakingura ndinjira, mbona amaraso imbere y’igikoni yatekeragamo numva ubwoba butangiye kuntaha, mbona ibyo yari atetse bikiri ku ziko mu gikoni n’urukwi yari acanye rwazimye.

Nakinguye urugi rwinjira muri salo nsanga rwegetseho, ndakingura, nkinguye icyumba na cyo cyari cyegetseho mbona aryamye ku buriri atiyoroshe yapfuye, afite igikomere mu mutwe, amaraso mu matwi, mu mazuru no mu kanwa, numva sinzi ibimfashe mpita nsohoka ndatabaza.’’ Avuga ko yanasanze imyenda yari yiriwe yambaye ari yo acyambaye, atanakarabye ibirenge, akeka ko ari abamwinjiranye mu gikoni atetse, yababona akarwana asohoka bakamwicira imbere yacyo, umurambo we bakawuterura bakawurambika mu cyumba aryamamo.

Musabyimana avuga ko yanasanze ku mbuga isuka nyakwigendera yari yajyanye gukura iyo myumbati, itarimo umuhini wayo agakeka ko bayimwicishije, kuko n’aho imbere y’igikoni hari hari amaraso kugeza ku buriri aho bamurambitse.

Anakeka ko baba baramushakagaho amafaranga kuko mu nzu yari afitemo amafaranga 124.000, arimo 60.000 yari yagurishije ingurube na 64.000 yari amaze iminsi abikuje muri SACCO ya Mahembe n’’uduceri 3 twa 20, akaba yaravugaga ko muri ayo mafaranga agomba kuguramo ingurube nini cyangwa umurima w’umuceri akawongera ku we.

Ati’’ Nasanze ibyo biceri 3 binyanyagiye imbere y’uburiri, andi sinayabona, na telefoni sinayibona kimwe n’imyaka irimo ibishyimbo na soya, nsanga na ya mbumbati ikiri uko yayizanye hanze mu gikari, bivuze ko yari atarayitonora ngo ayijyaye mu nzu.’’

Avuga ko uru rupfu rwababereye amayobera kuko ntawe bazi bagiraga icyo bapfa, umurambo ukaba warahise ujyanwa mu bitaro bya Mugonero mbere yo gushyingurwa.

Musabyimana agasaba ko inzego z’umutekano, mu iperereza ryazo ryazagaragaza ababiciye umubyeyi kuko bo n’ubu bikibabereye urujijo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kagarama, Ntahondereye Modeste yavuze ko iperereza kuri uru rupfu rikomeje, asaba buri wese kuba ijisho rya mugenzi we, anavuga ko kwibana mu nzu umuntu ari wenyine atari byiza, ko bibaye byiza umuntu yajya agira uwo babana mu nzu yanagira ikibazo akabona gitabara byihuse.

Comments are closed.